banner

Byitezwe ko The Ben azaririmbana na Diamond indirimbo yabo ‘Why’ mu gutanga ibihembo bya Trace

Nyuma y’uko The Ben yari yatangajwe nk’umwe mu bazatanga ibihembo mu birori bya Trace Award bizaba kuwa 21 Ukwakira 2023, kuri ubu ari no mu bazasusurutsa abazabyitabira. Ubwo hamenyakanaga ko ari mu bazatanga ibihembo The Ben byanakomeje kuvugwa ko yaba ari mu biganiro kugira ngo azanaririmbe.

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023 yahuye n’umuyobozi wa Trace TV. Amakuru agera kuri IMIRASIRE TV avuga ko The Ben yongerewe mu bazaririmba ndetse mu masaha make bakaba baratangira no kumwamamaza nk’umwe mu bazaririmba muri ibi birori. Amakuru aravuga ko kandi The Ben mu biganiro yagiranye n’umuyobozi wa Trace TV harimo imikoranire yo guteza imbere umuziki we.

Byitezwe ko ku nshuro ya mbere The Ben azaririmbana na Diamond Platinumz indirimbo baherutse gukorana yitwa ‘Why’.

Inkuru Wasoma:  Bahavu Usanase na Nick Dimpoz bagiye guhurira muri filime imwe nyuma y’imyaka 8

Ibi bihembo bya Trace bigiye gutangirwa bwa mbere mu Rwanda birimo amazina akomeye y’abahanzi, barimo n’abari mu cyiciro cy’abakoze neza umwaka ushize barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy. Ikindi cyiciro kibarizwamo umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abandi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Byitezwe ko ibi birori bizabera muri BK Arena, amatiki akaba akomeje kugurishwa ku bifuza kuzajya gutarama no guha ijisho abahanzi bazaba bari mu birori, aho amatiki ahari aya 20,000frw, 25,000frw ndetse na 30,000frw. INDI NKURU WASOMA>>> Bivuze ko Miss Iradukunda Elsa na we ari kugana muri gereza nyuma y’uko ibimenyetso yashakiye Prince Kid biteshejwe agaciro?

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved