Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika, CAF yashyize hanze ibihugu byakatishije itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) gusa u Rwanda rusigarana amahirwe.
Ibyo bihugu byashyizwe hanze na CAF kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2024 ni Kenya,Uganda,Tanzania Sudani muri CECAFA,Guinea,Senegal na Mauritania muri WAFU A ,Niger,Burkinafaso na Nigeria muri WAFU B na Morocco muri UNAF.
Hari kandi Centrafrique,Congo na DR-Congo muri UNIfAC ndetse na Angola , Zambia na Madagascar muri COSAFA.
CAF yavuze ko ibindi bihugu bibiri byabonye itike bizatangazwa nyuma. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iri muri ibi bihugu bihabwa amahirwe yo kubona itike bijyanye nuko yasezeye Sudani y’Epfo igahita iba iya kabiri muri CECAFA mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’iri rushanwa.
Ibi bibaye mu gihe CAF yari yabanje kwibeshya igashyira u Rwanda mu bihugu byabonye itike ya CHAN 2024 gusa nyuma ikaza kubihindura.
Ibihugu byakatishije itike ya CHAN 2024