Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yamaze kubwira amakipe azitabira CAF Champions League na Confederation Cup kuzitwararika kuko amande azacibwa amakipe atubahirije ibisabwa yazamuwe ugereranyije n’imyaka yatambutse.
Mu mpera z’uku kwezi, ni bwo imikino y’amatsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup izatangira gukinwa, aho amakipe yari ahagarariye u Rwanda ya APR FC na Police FC yo atashoboye kurenga amajonjora ngo agere muri iki cyiciro.
Kuri uyu wa Gatanu, CAF yarangije kubwira amakipe ko mu marushanwa y’uyu mwaka ikipe izakoresha umupira wo gukina utandukanye n’uwemejwe izacibwa ibihumbi 40$ mu gihe nyamara umwaka ushize aya mande yari ku bihumbi 30$.
Iri shyirahamwe kandi rikaba ryatangaje ko gushyira ikirango cy’irushanwa aho kitagenewe ku myenda byavuye ku mande y’ibihumbi bibiri by’amadorali byikubwa gatanu, biba ibihumbi 10$.
Kutubaha amabara y’imyenda yatanzwe byo byashyizwe ku bihumbi 40$ bivuye ku bihumbi 10$ mu gihe kwambara umuterankunga utaremejwe bizajya bihanishwa amande y’ibihumbi 60$ avuye ku bihumbi 20$.
CAF nubwo yashyizeho ibi bihano bikomeye, ikaba yaranongereye amafaranga ahabwa amakipe agiye mu matsinda y’amarushanwa yayo dore ko buri kipe igiye mu matsinda ya CAF Champions League igenerwa ibihumbi 700$ bikaba 400$ ku matsinda ya Confederation Cup.
Amakipe yose yitabiriye aya marushanwa harimo n’ayo mu Rwanda yagenewe agera ku bihumbi 50$ ubwo imikino yatangiraga.
Ibihano bya CAF ntabwo ari bishya mu makipe akina amarushanwa yayo, dore ko inshuro imwe rukumbi u Rwanda rwahagarariwe muri iki cyiciro, ikipe ya Rayon Sports yaje gucibwa amande y’arenga ibihumbi 40$ kubera kutubahiriza ibintu bitandukanye birimo ibirango by’imyenda no kuterekana imikino yayo.