Mu ishuri ryisumbuye rya G.S Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, habaye igikorwa cyatunguranye nyuma y’uko umunyeshuri w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4 HGL) abyariye mu kigo cy’ishuri.

 

Amakuru aturuka ku banyeshuri n’abarezi avuga ko iki gikorwa cyateje urujijo n’ihungabana rikomeye mu kigo, aho benshi batangaje ko nta wari uzi ko uwo mukobwa atwite kugeza ku munsi yabyariyeho.

 

Umwe mu banyeshuri yabwiye Hanga dukesha iyi nkuru ati: “Twese twatunguwe. Nta muntu wari uzi ko atwite, byari nk’ibintu bitunguranye.”

 

N’ababyeyi b’uwo munyeshuri batangaje ko batari bazi iby’inda y’umwana wabo, ibintu byatumye hibazwa uburyo inda ishobora kumara amezi icyenda nta muntu ubitahuye ngo habeho ubufasha cyangwa ubwirinzi bukenewe.

 

Hari ababyeyi n’abanyeshuri bagaragaje impungenge ku mikurire n’umutekano w’abanyeshuri, cyane cyane abakobwa b’ingimbi, bibaza niba hari uburyo buhagije bwo kubakurikirana no kubarinda ibibazo nk’ibi.

 

Hari kandi abakeka ko hashobora kuba harimo uruhare rw’umuntu mukuru, ndetse bamwe bagasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri, kandi uwaba yaragize uruhare mu cyaha akabihanirwa.

 

Umwe mu babyeyi yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu umwana ashobora kugera aho abyara   nta muntu ubimenye. Ubuyobozi bw’ishuri bugomba gusobanura icyo bukora mu kurinda abana.”

 

Ubuyobozi bw’ishuri ntiburagira icyo butangaza.