CAN 2023: Algérie yasezerewe na Mauritanie

Mauritanie yatsinze umukino wa mbere mu mateka y’Igikombe cya Afurika ibikoreye kuri Algérie yaviriyemo mu matsinda ari iya nyuma n’amanota abiri gusa.

Uyu mukino kimwe n’undi wo mu Itsinda D wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2024, ku bibuga bya Stade Charles Konan Banny na Stade de la Paix de Bouake.

Ni umukino watangiye bigaragara ko Algérie iri kurusha cyane Mauritanie kuko yari yihariye umupira cyane cyane ku guhererekanya neza hagati mu kibuga ku buryo mu minota 10 ya mbere yashoboraga kuyibonamo igitego.

Uko iyi kipe itinda kugira icyo ikora ni ko na Mauritanie yinjiraga mu mukino ndetse inatinyuka ikava mu kibuga cyayo ikegera icya Algérie.

Uburyo bw’igitego bwa mbere muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa 19 ubwo Adam Ounas wa Algérie yateraga umupira mu izamu ari mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu wa Mauritania, Babacar Niasse, awukuramo awerekeza muri koruneri.

Hashize iminota itatu Houssem Aouar yangeye kureba ko yagerageza guhereza bagenzi be mu rubuga rw’amahina ari umupira yoherejemo ubura n’umwe wawukoraho ngo awushyire mu izamu.

Mauritanie yakiniraga inyuma cyane yabonye amahirwe rimwe iyabyaza umusaruro ubwo Souleymane Anne yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, rikagarurwa ariko Yali Dellahi asobyamo rijya mu izamu.

Ni igitego cyiza cyabonetse ku munota wa 37 ndetse ijya mu karuhuko iyoboye umukino nubwo yakibonye itunguranye.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mutoza wa Algérie, Djamel Belmadi, wibazaga ukuntu agiye gusoreza irushanwa ku mwanya wa nyuma, akura mu kibuga Houssem Aouar ashyiramo Riyad Mahrez.

Izi mpinduka nta kinini zahinduye kuko Mauritania yakomeje kugarira neza ibifatanyijemo n’umunyezamu wayo, Babacar Niasse, werekanye ko ari umuhanga muri iri joro.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yabaye imbarutso y’urupfu rw’umunyarwanda uba muri Kenya

Aboubakary Koita wa Mauritanie yafashe umwanzuro ku munota wa 56 azamukana umupira wenyine ndetse acenga ba myugariro babiri ba Algérie, Mandi Aissa na Toungai Muhamed Amine, agiye gutera mu izamu yamurura umupira.

Algérie yirangayeho ku munota wa 65 ubwo umunyezamu Niasse yasohokaga nabi agasiga izamu ryonyine ariko Belaili Youcef winjiye asimbuye Aunas Adam wateye agashoti gato Diaw Khadim agatabara.

Nyuma y’iminota itatu Niasse yahise akosora amakosa y’ibyo yari yakoze akuramo umupira wari ushyizwe mu izamu na Mandi Aissa.

Ku munota wa 80, umutoza wa Mauritania, Amir Abdou, yakuyemo Koita Aboubakary ashyiramo Kamara Aboubakar wahise agera imbere y’izamu inshuro eshatu mu minota itatu agerageza gutsinda gusa akabura amahirwe yo gushyira mu rucundura.

Umusifuzi wa kane yamanitse iminota 11 y’inyongera kugira ngo amakipe yombi yikiranure ariko umukino urangira Algérie inaniwe kwikura imbere ya Mauritania yayitsinze igitego 1-0, cyatumye iba iya nyuma mu itsinda n’amanota abiri n’umwenda w’igitego kimwe.

Bigoranye Mauritania yahise ikora amateka yo gutsinda umukino wa mbere mu Gikombe cya Afurika ndetse ihita inarenga amatsinda, ibintu ikoze ku nshuro ya mbere muri eshatu imaze kucyitabira (2019, 2021 na 2023).

Ku kindi kibuga Angola yashimangiye gukomeza mu Itsinda D ari iya mbere itsinda Burkina Faso yazamutse ari iya kabiri ibitego 2-0, byinjijwe na Mabululu ku munota wa 36 mu gice cya mbere na Zini ku munota wa kabiri w’inyongera yashyizwe kuri 90.

Umukino umwe wafashije Mauritania kurenga Itsinda D ryarimo amakipe akomeye

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi w’ikipe ikomeye arimo kwishyuzwa indaya yemereye abakinnyi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved