Abasifuzi basifuye umukino wa ⅛ mu Gikombe cya Afurika wahuje Sénégal na Côte d’Ivoire bahagaritswe muri iri rushanwa nyuma y’amakosa akomeye yawugaragayemo ntibayiteho.
Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yatsinze iya Sénégal kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wagaragayemo amakosa menshi yashoboraga kugira ibyo ahindura.
Wari umukino wasifuwe n’Umunya-Gabon, Atcho Pierre, wari wungirijwe na mugenzi we Boris Ditsoga baturuka mu gihugu kimwe kongeraho na Carine Atezambong wo muri Cameroun, mu gihe kuri VAR Umunya-Maroc, Samir Guezzaz n’Umunya-Misiri, Mahmoud El Banna.
Aba bose bikomwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iheruka kwegukana iki gikombe ko bagize uruhare runini mu gutuma isezererwa yifuzaga kucyisuziza.
Rutahizamu wa Sénégal ukina anyuze ku ruhande, Krépin Diatta, we yagize uburakari bukabije yifashisha imbuga nkoranyambaga ze yerekana ko “CAF yuzuyemo ruswa. Kubera iki abasifuzi batigeze bareba kuri VAR, ibi ni ukutwicira irushanwa.”
Ibi byose byaturutse ku ikosa ryakorewe Ismaïla Sarr ari mu rubuga rw’amahina rwa Côte d’Ivoire ku munota wa 55, ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye gusa nyuma bigaragara ko ryari ikosa.
Kugeza ubu Komite Nyobozi ya CAF ishinzwe Imisifurire ihagarariwe na Désiré Doué Noumandiez, yatangaje ko abo basifuzi batemerewe kugira undi mukino bahabwa mu Gikombe cya Afurika kiri kuba ndetse nikirangira hazakusanywa ibindi bimenyetso harebwe niba ibihano byakongerwa.
Igikombe cya Afurika kugeze aho rukomeye dore ko gisigayemo amakipe ane agomba gukina ½ akishakamo ajya ku mukino wa nyuma.
Imikino yombi izaba ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, aho Nigeria izakina na Afurika y’Epfo mu gihe Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa izahura na RDC.