Canada: Abanyarwanda bibutse Abatutsi bazize Jenoside, biyemeza kwigisha abato amateka

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, biganjemo urubyiruko, abarokotse Jenoside n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi batahana umukoro wo kwigisha abakiri bato amateka nyakuri yaranze u Rwanda.

 

Ni igikorwa cyabaye mu muhango witwa ‘Ku Gicaniro’ usanzwe ukorerwamo igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Cyateguwe n’Umuryango Nyarwanda w’urubyiruko witwa Peace and Love Proclaimers (PLP), Ishami rya Canada.

 

Ni umuhango wabereye ahitwa Shenkman Arts Center ku itariki 12 Mata 2025 ubanzirizwa no kumurika ibihangano by’ubugeni n’ubutumwa bwanditse bigaruka kuri Jenoside yakorwe Abatutsi kandi bifasha abantu kwibuka no gusigasira amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

 

Mukarukundo Godelieve, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya ku nshuro ya mbere mu ruhame mu gukomeza bagenzi be barakotse n’abandi muri rusange.

Inkuru Wasoma:  Imibereho y’Abatutsi muri RDC ntaho itaniye n’ibyari mu Rwanda- Bayingana wa Ibuka

 

Hanerekanywe filime mbarankuru igaragaza uburyo amateka ya Jenoside ashobora kwigishwa abana atabateye ubwoba kandi agaragaza ukuri, bakayasobanurirwa neza.

 

Kanyemera Pascal uhagarariye ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryo muri Canada ryitwa Humura Survivors Association, yashimye urubyiruko rwo muri PLP rwateguye icyo gikorwa kandi ashishikariza abari aho gukoresha imbuga nkoranyambaga bamagana abapfobya Jenoside.

 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko Jenoside atari impanuka yagwiriye u Rwanda, ko ahubwo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwariho bukoresheje ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwango.

 

Yashishikarije urubyiruko kugira indangagaciro z’ubumwe no kwitanga byaranze abitangiye u Rwanda ngo rube rugeze aho ruri uyu munsi.

Ubuyobozi bwa PLP Canada bwagaragaje ko buzakomeza gutegura ibikorwa byo kwibuka byitabirwa n’urubyiruko kugira ngo rurusheho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka