Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traoré, yashinje Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa gutuka Abanyafurika bose ubwo yitaga bimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika indashima.
Perezida Macron aherutse gutangaza ko kuba bimwe mu bihugu byo muri Afurika bikomeje kwirukana ingabo z’u Bufaransa zabifashaga kurwanya iterabwoba, bidasobanuye ko igihugu cyabo kizahagarika burundu ibikorwa byacyo kuri uyu mugabane kuko hari ibindi bihugu bibishyigikiye.
Ku bihugu nka Mali, Chad, Sénégal, Burkina Faso na Niger byirukanye ingabo z’u Bufaransa, Macron yagize ati “Ntekereza ko byibagiwe kudushimira. Ntabwo bikomeye kuko igihe ni cyo kibigena. Uko mbizi, kudashima ni indwara umuntu adashobora kwanduza undi.”
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ubwo habaga ibirori byo kwizihiza umwaka mushya, Capt Traoré yatangaje ko Perezida Macron yashatse kwerekana ko Abanyafurika atari abantu kandi ko icyo ari igitutsi.
Cap Traoré yagize ati “Yatutse Abanyafurika bose. Uko ni ko aba bantu babona Afurika, ni ko babona Abanyafurika. Mu maso ye ntabwo turi abantu.”
Uyu musirikare yagaragaje ko kugira ngo igihugu gicane umubano na ba mpatsibihugu, bisaba gusesa amasezerano impande zombi ziba zaragiranye, cyangwa se kwirukana abasirikare babo.
Yasobanuye ko Perezida Macron ari we udashima kuko ngo yakabaye ashimira abakurambere bo muri Afurika bemereye u Bufaransa gukorera ku mugabane wa Afurika, byaba ngombwa akanabasenga.
Capt Traoré yagize ati “Ni we muntu udashima. Ntekereza ko yemera Imana, kandi niba asenga buri mu gitondo uko abyutse, yakabaye asenga n’Abanyafurika. Kubera ko abakurambere bacu ni bo bagejeje je Bufaransa muri Afurika. Yakabaye adusenga.”
Guverinoma ya Sénégal na Chad na byo biherutse kwamagana amagambo ya Perezida Macron, bigaragaza ko nta gifatika ingabo z’u Bufaransa zakoze mu gihe zabaye muri Afurika, cyane ko umutekano wo kuri uyu mugabane wakomeje kuzamba.