Kuwa 26 Ugushyingo 2023, Cecile Kayirebwa na Cyusa Ibrahim bahuriye mu gitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ muri BK Arena. Nyuma y’igitaramo habayeho umwanya wo gusabana ari na wo wafatiwemo amafoto atandukanye, aho muri ayo harimo ifoto yakwirakwijwe ku mbuga Nkoranyambaga Cyusa ari gusoma ku itama Kayirebwa.
Abenshi bagiye babona iyi foto ku mbuga nkoranyambaga bakunze kwitsa cyane kuri Cyusa, bamuvugaho ko akunda abagore bakuze banamuvugaho amwe mu mateka yagiye amuvugwaho yagiranye n’abagore, ibi babihereye ku kuntu yari ari kugaragara kuri iyi foto na Kayirebwa.
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Kayirebwa yagiranye na MAX Tv, yavuze ko abantu bose batekereje ko gusomana na Cyusa muri buriya buryo hari ikindi kibyihishe inyuma, ari abaswa batazi ibyo barimo ndetse baba bagamije gushaka utuntu hirya no hino umuntu atamenya.
Ati “kiriya gihe nari mvuye mu gitaramo ngiye muri Lodge yanjye, bansuye ngo tubanze dutarame. Nonese abana banjye kuva bakiri bato sinabatoje gusomana ku itama? biriya ni ibintu bisanzwe rwose. Erega n’i Burayi gusomana ku itama ni umuco, haba mu gitondo uri gusuhuza cyangwa se nijoro ugiye kuryama no gusezeranaho. Abo ni abaswa bihorere”
Cecile Kayirebwa na Cyusa Ibrahim bamenyerewe mu ndirimbo z’injyana Gakondo. Kuri uyu wa 26 Ugushyingo Cyusa yagaragaje akanyamuneza ko guhura na Kayirebwa, afata nk’umuntu ufite amateka akomeye cyane mu muziki nyarwanda.