Akanama gashinzwe kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENI, yatangaje ko nubwo byakomeje gusabwa ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yakongera kuba bitewe nuko yabayemo kidobya cyane, nta kizayibuza gutangaza ibyavuyemo by’agateganyo ku wa 31 Ukuboza 2023 nk’uko byari biteganyijwe.
Kuva ku wa 20 Ukuboza 2023 ubwo habaga amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite muri RDC, Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, CENI, ntabwo irabona agahenge cyane ko byavuzwe n’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ko aya matora yaranzwe n’uburiganya ndetse n’ubujura bw’amajwi, bitewe n’uko batanyuzwe n’ibiri kugenda bitangazwa byavuye mu matora umunsi ku munsi.
Aya matora yabaye muri iki gihugu yaranzwe na za kidobya zirimo ibikoresho by’itora bitari bijyanye n’igihe, imashini zifashishwa mu matora zitakoraga neza, ndetse no kuri site zimwe na zimwe z’itora hakabera ubugizi bwa nabi. Ibi byabaye nk’imbogamizi bituma CENI yongera iminsi yo gutora kugeza ku wa 21 Ukuboza 2023.
Ubwo CENI yongeraga iminsi yo gutora abantu benshi babyibajijeho cyane, bamwe bagaragaza ko ari uburyo bwo kwiba amajwi. Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Denis Kadima yatangaje ko nubwo aya matora yaranze n’izo kidobya zose, ntacyo bizahungabanya kuko ibyavuye muri aya matora bitangazwa ku wa 31 Ukuboza 2023.
Ku wa 28 Ukuboza 2023, Komisiyo yigenga igenzura amatora muri RDC ihuriweho na Kiliziya Gatolika ndetse n’Abapolotesitanti yagiriye inama CENI yo kubarura ibyavuye mu matora yo kuri site zitigeze zigaragaramo ikibazo. Nyamara Kadima yabasubije avuga ko “Ibyavuye mu matora bishingiye ku mahitamo y’abaturage, bityo abashaka ko asubirwamo n’uko bazi ko batsinzwe.”
Ibyavuye mu aya matora by’ibanze byatangajwe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023, bigaragara ko mu bimaze gutangazwa Tshisekedi afite amahirwe yo gukomeza kuyobora iki gihugu, nk’uko CENI yabitangaje, Tshisekedi arayoboye n’amajwi 72%, akurikiwe na Moise Katumbi.