Champions League:Barcelona yatangiye inyagira ikipe, PSG na Man City zibona intsinzi bigoranye

Kuri uyu wa kabiri taliki 19 Nzeri nibwo irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I burayi ,UEFA Champions league, yatangiye aho hakinagwa imikino yo mu matsinda E kugeza muri F, ikipe ya Barcelona yo mugihugu cya Esipanye irimo amaraso mashya yatangiranye intsinzi yo hejuru.

Umukino wari utegerejwe na benshi wabereye  Parc des Prences ku kibuga cy’ikipe pa Paris Sain-Germain, Aho iyi kipe yakiraga Borussia Dortmund yo mu Budage, Paris saint-Germain yari itegerejwe kubona ikina nyuma yo gutandukana n’abakinyi bayo harimo Lionel Messi,Neymar jr ndetse na Sergio Ramos.

Umukino witabiriwe n’abasaga ibihumbi 47 waranzwe no gusatira cyane kwa Paris Saint-Germain ariko igice cya mbere kirangira ari ubusa k’ubusa, ku munota wa 47 wonyine bavuye kuruhuka nibwo Kylian Mbappe yateretsemo igitego cya penaliti ubwo Niklas Suele yari amaze gukora umupira wahinduwe na Osman Dembele mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya Paris saint-Germain yashimangiye intsinzi nyuma y’iminota 10 ubwo myugariro wayo umunye-Marroc Ashraf Hakimi yanyeganyezaga inshundura ahagurutsa abafana aterekamo icya 2 ari mu rubuga rw’amahina ku mupira yahawe na Vitnha.

Umukino wahinduye isura aho mu minota ya nyuma yaranzwe no gusatira bikomeye ariko biba iby’ubusa abakinyi barimo Kylian Mbappe bananirwa kubyaza amahirwe umusaruro umukino urangira ari 2-0 intsinzi ya PSG.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye ukuri nyuma y’igihe kinini bivugwa ko ikipe ya Gasogi United iyobowe na KNC ari iya Gen (Rtd) James Kabarebe

Undi mukino wabaye kare wahuje ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani inganya na Newcastle yo mu Bwongereza ubusa k’ubusa. Uyu munsi kandi ikipe ya FC Barcelona yakira ikipe ya Royal Antwerp, aho rutahizamu Robert Lewandowiski nibwo yabonaga igitego cyi 100 mu marushamwa ya UEFA, aho Barca yanyagiraga ibitego bitanu k’ubusa.

Ibitego byatsinzwe na Juao Felix ku munota wa 11 n’uwa 66,Jelle Bataille ku munota wa22 ndetse na Gavi ku munota wa 54. Indi mikino yabaye harimo,Porto yatsindaga Shakhtar Donesk 3-1,Feyenoord yatsinze Celtic 2-0 naho Lazio inganya na Atletico 1-1.

kuri uyu wa 3 hategerejwe  iyi mikino ikurikira:

Itsinda A

-Bayern Munich vs Man united

-FC Galatasaray vs Copenhagen(18;45)

Itsinda B

-Arsenal vs PSV Eindhoven

-FC Seville vs Lens

Itsinda C

-Real madrid vs Union Berlin(18;45)

-SC Braga vs Napoli

Itsinda D

-Benfica vs FC Salzburg

-Real Sociedad vs Inter Milan

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved