Mu Bugereki umugore yatse gatanya nyuma y’uko Ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) rya ChatGPT rimubwiye ko umugabo we amuca inyuma, rikoresheje ibisigazwa by’ikawa.

 

Uyu mugore wizera ubuhanuzi cyane yafashe ibisigazwa by’ikawa umugabo we yari amaze kunywa ndetse n’ibye arabifotora, iyo foto ayiha ChatGTP ngo imurebere niba umugabo we nta mabanga amuhisha.

 

ChatGPT nyuma yo kwiga kuri iyo foto yabwiye uyu mugore ko umugabo we amuca inyuma ku mugore ufite izina ritangizwa na E, ndetse ko umugabo we agiye ku muta akisangira uwo mugore.

 

Uyu mugore yararakaye cyane ahita yirukana umugabo we mu nzu, nkuko Televiziyo yo mu Bugereki ‘the Greek public television channel’ yabitangaje.

Uyu mugabo bari bamaranye imyaka 12 ndetse barabyaranye abana babiri, nyuma yo kwirukanwa yabwiwe n’umunyamategeko w’umugore we ko yatse na gatanya.

 

Uyu mugabo avuga ko atari ubwambere bapfuye ibi bintu by’abantu bafite ubushobozi bwo kureba ahazaza, kuko hari indi nshuro bendaga gutandukana kubera ibyo umugore we yari yahanuriwe.

 

Icyakora avuga ko agiye gushaka uburyo abona uburenganzira bwo kurera abana, kuko atazi icyo umuntu wizera AI aka kageni yakora.

Yagize ati “ Sinakwizera ko ubu umuntu uri kurera abana yakora ibintu ikoranabuhanga rya AI ryamubwiye”

 

Ku rundi ruhande iyo ubajije ChatGPT niba aya makuru ari impamo, igusubiza ko yo nta bushobozi ifite bwo kureba ahazaza cyangwa kumenya amabanga y’umuntu ikoresheje ibisigazwa by’ikawa cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.