CHOGM: sobanukirwa byinshi utamenye kuri CHOGM, icyo aricyo ndetse n’icyo igamije| amateka yose kuri CHOGM.

Cogamu(CHOGM) mu rurimi rw’icyongereza, mu magambo arambuye bivuga ( Commonwealth Heads of Government Meeting) ni inama mpuzamahanga yitabirwa n’abayobozi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza. Iyi ni inama iba rimwe mu myaka ibiri kandi ikaba ishobora guhagararirwa na minisitiri w’intebe cyangwa se umukuru w’igihugu, bari muri ibyo bihugu bigomba kuyitabira.

Inama ya mbere ya CHOGM yabereye mu gihugu cya Singapore mu mwaka w’1971, hakaba hamaze kuba inama 25 kuva yatangira kuba muri uriya mwaka ariko hakaba hari inama 2 zasubitswe kubera ikibazo cya COVID-19. Inama iherutse ikaba iherutse kubera mu gihugu cy’ubwongereza, ndetse iyi nama ikaba iyoborwa n’umukuru w’igihugu watorewe kuyobora muri iyo myaka ari nayo mpamvu iy’uyu mwaka izayoborwa na Nyakubahwa perezida Paul Kagame.

uko inama za CHOGM zagiye zikurikirana kuva kuya mbere kugera ku ya 26 izabera mu Rwanda.

Intego zikunze kwigwaho muri iyi nama ahanini biga ku bibazo byugarije abaturage, ndetse iyi nama izaba muri uku kwezi kwa Kamena yo izaba igamije cyane kwiga ku kibazo cya COVI 19 ndetse n’ingaruka cyagize muri rusange, no gushaka uburyo haba mu bujyanye na technology n’ubukungu bwo gufasha abaturage bari muri ibi bihugu.

CHOGM ubundi yashinzwe mu mwaka wa 1965 kuko nibwo igitekerezo ndetse n’igice cyayo cya mbere cyashinzwe, ikaba ifite icyicaro mu gihugu cy’ubwongereza ahitwa Marlborough house London, SW1, naho secretaire general wayo akaba ari patricia Scotland kuva mu mwaka wa 2016 kugeza n’ubungubu. Iyi nama ikaba yaremejwe ko ku nshuro yayo ya 26 izabera mu gihugu cy’u Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Ku mafoto: Abana 10 b’ibyamamare nyarwanda bamamaye bakiri bato| ni beza cyane ku mafoto.

Mu itangazo nyakubahwa perezida wa repubulika Paula Kagame akaba n’umuyobozi wa CHOGM muri iyi myaka ishize yashyize hanze yagize ati” u Rwanda runejejwe cyane no kwakira I Kigali abanyamuryango ba CHOGM mu nama itekanye kandi izatanga umusaruro muri uyu mwaka wa 2022. Iyi myaka ibiri ishize, ni ikimenyetso kigaragaza ko twese twibumbiye hamwe kurusha ikindi gihe cyose, ku buryo tuzakorana tugatanga umusaruro ugaragara. Iyi nama itegerejwe igihe kinini cyane izaza ije kuvuga ku bibazo byatewe na COVID-19 ndetse no gushaka uburyo haba mu bukungu ndetse na technology bwo gufasha abaturage bacu”.

CHOGM igizwe n’ibihugu 54 harimo n’u Rwanda rwayinjiyemo mu mwaka wa 2009 aho cyabaye igihugu cya kabiri cyinjiye muri CHOGM inyuma ya Mozambique kidafitanye amateka n’igihugu cy’ubwongereza aho Mozambique yo yinjiye muri uyu muryango mu mwaka wa 1995. CHOGM irimo ibihugu 20 bya Africa aho harimo 4 byo muri east Africa aribyo Kenya, Rwanda, Uganda na Tanzania.

Iyi nama izabera ku mugabane wa Africa ku nshuro ya mbere mu myaka 10 ishize, kuwa 31 Mutarama 2022 akaba aribwo umunyamabanga mukuru wayo Patricia Scotland akaba yaratangaje ko iyi nama izatangira kuba mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

IIhugu bya Africa biri muri CHOGM

America n’ibirwa bya Carribean

Asia

Uburayi

Nawe barakubabaje! Abasitari nyarwanda bitabye Imana bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved