Umuririmbyi w’umunyamerika Chris Brown, yasabye abakunzi b’umuziki n’abasesenguzi bawo guhagarika kumugererany n’abandi bahanzi , avuga ko amaze imyaka 20 akora umuziki ku giti cye, nta buasha bw’imiryango cyangwa ubuvugizi bw’itangazamakuru abona. Uyu muhanzi wubatse izina mu ndirimbo nka “Under the influence” yavuze ko abahanzi badakwiye kugereranywa na we keretse gusa na bo bamaze igihe bikorera umuziki wabo nta nkunga nimwe bahabwa, banahangana n’itangazamakur rikabibasira nk’uko na we byamugendekeye.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram yagize ati:” Ndiuza ko mwareka kungereranya n’abandi bahanzi ngo Chris Vs runaka. Keretse umwe muri bo nazaba yarakoze ibintu byose ku giti cye, nta bufasha na mba, kandi itangazamakuru rikamushyiraho igitutu buri gihe , nibwo muzanshobora.”
Chris Brown yakomeje avuga ko yagiye mu muziki kugira ngo abone imibereho , kandi ko kuba yarabashije kuwakora imyaka 20 adacitse intege ari ikimenyetso cy’ubwitange n’umurava agira. Kuva yakwinjira mu muziki , Chris Brown yakunze kugereranywa na Michael Jackson bitewe n’ubuhanga bwe mu miririmbire no kubyina. Yanahuye n’ibihe nk’ibi no mu gihe yagereranywaga n’abandi bahanzi b’ibyamamare barimo Usher, T-pain, Trey Songz, Mario, Akon na Nelly.
Chris Brown azwi nk’umwe mu bahanzi baite imano zitandukanye zirimo kuririmba , kubyina gutungana umuziki no kwandika indirimbo. Ibi byose akenshi abikora ku giti cye nta zindi nkunga ategereje cyane mu byo kwamamaza , ibyo bikamugira umwe mu bahanzi b’inararibonye kandi badasanzwe mu muziki w’Isi. Chris Brwon yihanangirije abantu bamugereranya n’abandi bahanzi bashyigikirwa bagahabwa ubufasha nyamra we amazi imyaka 20 yimyenya kuri buri kimwe.