Chrispin Kashale wari Umuvugizi w’umuryango Panzi Foundation uyobowe na Dr. Denis Mukwege, yatangaje ko yawiyomoyeho yinjira muri AFC/M23.
Uyu mugabo ubarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 22 Gashyantare 2025, yatangaje ko iki cyemezo cyo kwinjira muri AFC/M23 yagifashe agikuye ku mutima.
Ati “Ninjiye muri M23 ku bushake bwanjye mbikuye ku mutima, ariko Radio Svein izakomeza kuba inkoramutima y’abaturage.”
Uyu mugabo asanga ubutegetsi bwa Tshisekedi bushyize imbere intambara, ivanguramoko no gusahura igihugu buzahinduka hakoreshejwe intwaro.
ati “Ntibyumvikana ukuntu umuntu ashobora kwiharira miliyoni 100$ wenyine akibagirwa abarimu, abaganga n’abakozi muri rusange. Twaravuze ngo ntibisobanutse. Turashimira M23 yatambamiye uyu mukuru w’igihugu washakaga kwigira umunyagitugu ashaka guhindura itegeko nshinga ryacu.”
Uyu mugabo yashimangiye ko nubwo yinjiye muri AFC/M23 ariko azakomeza kuba Umuyobozi Mukuru wa Svein Radio kandi izakomeza kuvuganira abaturage.
Congo Daily yanditse ko Denis Mukwege wigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2023 asa n’ugifite uwo mugambi wo gukomeza guhatanira ubutegetsi.
Chrispin Kashale yinjiye muri M23 nyuma ya Reverend Nicolas Kyalangalilwa wari mu muryango utegamiye kuri Leta ukorera muri Kivu y’Amajyepfo wa Matata Ponyo.
Ibitangazamakuru byo mu Burasirazuba bwa RDC, byanditse ko abavuga rikijyana muri Kivu y’Amajyepfo bagaragaje ubushake bwo kwifatanya na M23 ku mugaragaro bitandukanye n’uko i Goma byagenze.
AFC/M23 yatangaje ko yiteguye kubahiriza agahenge kugira ngo hubahirizwe imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu ba EAC na SADC.