Chriss Eazy bamwibye ‘machine’ irimo indirimbo amaze igihe ateguza abafana be, Junior Giti avuga umwanzuro bahise bafata bikimara kuba

Nyuma y’uko umuhanzi nyarwanda Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy amaze igihe ateguza abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Sekoma’ hari amakuru akomeje gucaracara avuga ko iyi ndirimbo ishobora kudashoka muri iyi ‘summer’ nkuko byari byitezwe, ni nyuma y’uko hari amakuru avuga ko imashini yari irimo iherutse kwibwa ndetse uyu muhanzi akahabura na telefone ye.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yatangaje ko ahagana saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, aribwo ubu bujura bwabaye, ndetse ngo byabaye ubwo bari bagiye mu rugo rw’umuhanzi Christopher Muneza, aho bari bagiye kurangiza umushinga w’indirimbo ‘Sekoma ya Chriss Eazy’ hagamijwe kuyinogereza amashusho yakozwe na murumuna w’uyu muhanzi usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo.

Giti aganira na InyaRwanda yavuze ko ubwo bari bagiye mu rugo rwa Christopher kureba murumuna w’uyu muhanzi umaze igihe akora iyi ndirimbo ya Chriss Eazy [asanzwe akora indirimbo za Vestine na Dorcas n’abandi bahanzi benshi], bahagurutse muri salon bagiye gufata amafunguro ngo abantu bataramenyekana bahita binjira mu nzu batwara machine ebyiri ndetse na telefone ya Chriss Eazy.

Inkuru Wasoma:  Umunyonzi w’umugore amaze guhabwa ibirimo miliyoni 1 Frw nyuma y'ikiganiro yagiranye na Yago avuga ko agaburira abana be babiri kubera kunyonga-Videwo

Uyu mugabo usanzwe unasobanura filime yavuze ko bakimara kumenya ibyabaye bahise bajya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Yavuze ko muri izo machine ebyiri zibwe harimo iya Chriss Eazy ndetse na telefone ye bifite agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw mu gihe indi machine ari iya murumuna wa Christopher, Munezero J.Chretiene, ifite agaciro ka Miliyoni 3.5 Frw ngo kuko yari iguzwe vuba.

Ibi byatumye abantu benshi batangira gukeka ko iyi ndirimbo yaba atagisohotse nk’uko uyu muhanzi yakunze kuyamamaza avuga ko irasohoka muri ‘Summer’ dore ko bavuze ko imashini yibwe ariyo yarimo amashusho bamaze igihe bafata.

Icyakora ku rundi ruhande hari abakomeje kuvuga ko ibi yaba ari agatwiko kugira ngo uyu muhanze avugwe cyane bityo asohore indirimbo ihite isanga izina rye riri hejuru nk’uko tumaze igihe tubibona kuri bamwe mu bahanzi nyarwanda bashaka kumenyekanisha indirimbo zabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved