102
Kuri uyu wa Gatanu, umuryango wa Chrisseazy, umuhanzi w’Umunyarwanda, wagezweho n’agahinda gakomeye nyuma y’itabaruka rya nyina.
Amakuru yemeza ko yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze igihe arwaye indwara ya Diyabete.
Bamwe mu bo mu muryango we batangaje ko yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga ariko ubuzima bwe bukomeza gucika intege kugeza ubwo yitabye Imana.
Abakunzi n’inshuti za Chrisseazy bakomeje kumushyigikira no kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye arimo.