Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubutasi (CIA) rwatangaje ko umuhungu w’Umuyobozi warwo wungirije ushinzwe udushya mu by’ikoranabuhanga, Juliane Gallina, yapfiriye muri Ukraine ubwo yarwaniraga u Burusiya.
Umuvugizi w’uru rwego yemereye NBC News ko uyu musore wari ufite imyaka 21 y’amavuko, Michael Alexandr Gloss, yapfuye mu 2024, kandi ko icyo gihe yari afite uburwayi bwo mu mutwe.
Yagize ati “CIA ifata urupfu rwa Michael nk’ikibazo bwite kireba umuryango, si icy’umutekano w’igihugu. Umuryango wose wa CIA washenguwe n’igihombo bagize.”
Micheal yari umunyeshuri muri Kaminuza, ava mu ishuri mu 2023 kugira ngo ajye kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije n’ubutabazi mu bihugu bitandukanye.
Ubwo uyu musore yavaga muri Amerika, yabanje kuba mu Butaliyani, akomereza muri Israel gusa yarahirukanywe mu gihe yagaragazaga ko ashyigikiye Palestine, yimukira muri Turikiya.
Ikinyamakuru iStories cyatangaje ko ubwo Michael yari muri Turikiya, yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwanga Amerika, atekereza ko ububasha bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bugiye kurangira, bugasimburwa n’ubw’igihugu bigize Umuryango BRICS.
Micheal yavuye muri Turikiya, akomereza muri Georgia, na ho arahava, ajya mu Burusiya tariki ya 12 Kanama 2023 nyuma yo kubona Visa, aho yashakaga kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, ariko akaniga ururimi rw’Ikirusiya.
Mu gihe Visa ye yari hafi kurangira, tariki ya 3 Nzeri yagaragarije ku mbuga nkoranyambaga ko ashobora kwimukira mu Mujyi wa Bratislava muri Slovakia cyangwa se Vienna muri Autriche.
Iki kinyamakuru cyasobanuye ko tariki ya 5 Nzeri, Michael yagaragaye ku rutonde rw’abanyamahanga bagiranye na Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya amasezerano yo kwinjira mu gisirikare cy’iki gihugu.
Nyuma yo guhindura aya masezerano, Michael yahinduye izina, yitwa ‘Hamza Ali’, akomeza gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bushimira Perezida Vladimir Putin ko ashyigikiye Palestine.
Yahawe imyitozo ya gisirikare mu byumweru bibiri, nyuma yoherezwa mu ngabo zakoreraga mu karere ka Ryazan, zaje koherezwa mu Ntara ya Donetsk muri Ukraine mu Ukuboza 2023.
Tariki ya 4 Mata 2024, umutwe w’ingabo yarimo wagabye ibitero mu gace ka Rozdolivka na Vesele. Uwo munsi yarashwe n’ingabo za Ukraine, arapfa nk’uko umuryango we wabyemeje mu itangazo washyize hanze.
Umurambo wa Micheal wakuwe muri Ukraine, woherezwa muri Amerika. Yashyinguwe tariki ya 21 Ukuboza 2024.