Clapton Kibonge na producer Eliel bamaganiye kure ubutumwa bw’abaramyi James na Daniella batanze ku bantu baramya Imana badakijijwe

Hari abatanze ibitekerezo bivuguruza ubutumwa itsinda rimenyerewe mu kuramya Imana, James na Daniella batanze ku bantu baririmba indirimbo zo kuramya Imana badakijijwe, kuwa 4 Gicurasi 2023 ubwo baganiraga n’itangazamakuru ku gitaramo bateguzaga abantu 1000 bagomba kwitabita, bakagaruka ku muramyi w’ukuri.

James na Daniell bagarutse ku bantu baririmba indirimbo zo kuramya Imana badakijijwe, bavuga ko ari bimwe mi bidindiza umuziki wo kuramya Imana, gusa abantu bamwe ntibabyumva kimwe na bo babamaganira kure. Mu butumwa batanze bagize bati “Birababaza kubona umuntu udakijijwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, icyo kintu kididinza umuziki wo kuramya Imana.”

Bakomeje bavuga ko kuramya Imana ari igihe umutima w’umuntu wizera ibyo yavuze, bityo bikaba biteye ubwoba kubona mu baramyi hagenda hivangamo isi. Producer Eliel Sando uri mubafite izina rikomeye mu myidagaduro kuko yakoze indirimbo nyinshi zizwi, yahakaniye ubwo butumwa avuga ko uko umuntu yaba ameze kose yemerewe gukorera Imana.

Yavuze ko atemeranya na gato n’ibyo James na Daniella bakoze, kuko n’umujura ashatse yakora indirimbo zo guhimbaza Imana, wenda akaba nka cya gisambo cyabwiye Yesu ku musaraba ko yazamwibuka mu bwami bw’ijuru. Yakomeje avuga ati “ese abo bitwa ngo barakijijwe koko barakijijwe? Nta muntu wemerewe gicira undi urubanza amwita uw’isi. Abo ni bamwe Imana izabwira ngo nari ndwaye ntimwandwaza, nari nshonje ntimwangaburira muhoshi sinigeze mbamenya.”

Inkuru Wasoma:  Bijoux yateye benshi urujijo nyuma yo kuvugwa ko yatandukanye n'umugabo.

Pappy Patrick, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Amerika na we yavuze ko atemeranya nabo kuko nta muntu ukijijwe ku rwego rushyitse nka Yesu Kristo. Yavuze ko buri muntu wese umugenzuye utamuburamo akantu. Clapton Kibonge ufite n’indirimbo zo guhimbaza Imana we yavuze ko kuba warakijijwe bizwi n’abantu, Atari ko gukiranuka imbere y’Imana, kandi si byiza gucira abantu Imanza, kuko Imana inyuza ubutumwa aho ishaka kugira ngo isohoze umugambi wayo mu bantu.

Gusa yavuze ko mu gutanga ubu butumwa, James na Daniella bataciye inka amabere, kuko buri wese afite uko yumva ibintu kandi buri wese akaba asenga Imana bitewe n’amahitamo ye. src: InyaRwanda

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved