Muri weekend yashize tariki 5 Kanama 2023, nibwo Clapton Kibonge yashyize hanze amafoto avuga ko ari mu karere ka Nyagatare, arenzaho amagambo avuga ko nyuma yo guhitamo mu turere, yigiriye Nyagatare kuko ari ho n’ubundi habaye aha mbere.

 

Uyu mugabo umenyerewe cyane muri sinema Nyarwanda cyane cyane mu buryo bwa Komedi, yanyujije ubwo butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, gusa hari uwagaragaje ko hari akantu anenze kuri iyo myambarire, maze amusubiza agira ati “Wambaye neza ariko habuze umukandara, ubutaha umugore ajye akwibutsa uwambare.”

 

Nyuma y’iki gisubizo, Kibonge kwihangana byamunaniye yumva hari akajambo yabwira uyu wiyise ‘Mr GUKORA N’ikare’ amusubiza agira ati “Uzajye wigisha kwambara ibyo ushaka abo ubigurira.” Kuva ubwo, abakoresha uru rubuga benshi bari gukoresha iyi mvugo.

 

Icyakora hari uwabwiye Clapton Kibonge ko niba areba ahabaye aha mbere, bityo yitegure kwimuka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.