Mu mezi yashize nibwo mu itangazamakuru haje umukobwa witwa Chantal atangaza ko ari umuvandimwe wa Clarisse Karasira ndetse ko yari amaze igihe kinini arimo kumushakisha ariko yaramubuze. Ibi karasira akimara kubimenya nibwo yahise yamaganira kure uyu mukobwa avuga ko ashaka kumuzamukiraho cyane ko uyu Chantal yaje anavuga ko ari umuhanzi.
Mu kiganiro The choice live yagiranye na Clarisse Karasira ku murongo wa telephone, ubwo bamubazaga niba na mbere y’uko uyu mukobwa ajya mu itangazamakuru yari amuzi, Karasira yasubije ko Atari amuzi gusa ngo yagerageje kumubaza impamvu mbere yo kujya mu itangazamakuru byibura atabanje kumwandikira cyangwa se ngo amuhamagare amwibwire, uyu Chantal amusubiza ko yabikoze ariko Karasira akamwihorera.
Karasira yakomeje avuga ko koko byabaye, ariko kubera ko numero ye yandikirwa n’abantu benshi, ubutumwa ba Chantal yamwandikiye anamwoherereza ifoto ye atabashije kubusoma akibumwandikira, ari nabwo nyuma Chantal yaje kujya mu itangazamakuru noneho Karasira nawe ubutumwa akaza kububona nyuma, gusa avuga ko bwa mbere Chantal amwandikira akamwoherereza n’ifoto yabonye ari ibintu bisanzwe nk’uko abandi benshi basanzwe bamwandikira.
Ubwo yakomozaga ku buryo yajemo, Karasira yavuze ko uyu mukobwa abona yaraje mu buryo bwo kumumenyekaniraho avuga ko bavukana, kubera ko n’uburyo yaje avuga ko papa we ngo yabyaye umwana hanze, bikaza kurangira ngo papa we apfuye mu mwaka w’1994, ariko Karasira akavuga ko uwo mwana Chantal avuga n’ubundi ubwo ari Karasira kandi papa we akiriho, anabizi neza ko ajya gushakana na mama we ariwe mugore wa mbere babanye bakanasezerana ari ibintu bidahura na gato.
Karasira yavuze ko arebye ku rundi ruhande, yabonye uyu Chantal ari umwana mwiza kandi ufite impano, kuburyo rwose iyo anyura mu nzira nziza Karasira yari kumufasha mu buryo bwose, ati” nanabonye ari umwana mwiza, kuburyo rwose iyo aca munzira nziza nari kumufasha muburyo nshoboye, nubwo nanjye nta byinshi mfite ariko byibura mfite experience kuburyo nanamugira inama y’ukuntu ibintu bikorwa, ariko naramunenze cyane”.
Agikomoza kubyo kunenga uyu Chantal, Karasira yavuze ko uburyo yaje ashyira ababyeyi bibereye ku ruhande batanabizi ko bari kuvugwa ndetse n’ibiri kuvugwa byose ntacyo babiziho, uretse no kuba ari amafuti ariko nta muco urimo ku mwana w’umunyarwanda, yewe anavuga ko urubyiruko rugomba kwitondera ibikorwa rukora rushaka kuzamuka mu bintu runaka.
Akivuga ku by’umuco, umunyamakuru yamubajije ku mukobwa ukunda gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter witwa Kanyana, wanenze uburyo Karasira yatakagije umugabo we amwita umutware, akavuga ko ibyo bimeze nko kuba inganzwa cyane, bamubajije icyo abivugaho Karasira yagize ati” njye nubaha ibitekerezo bya buri wese n’uburyo yumva ibintu, gusa ariko ku ruhande rwanjye kwita umugabo wanjye umutware ntago mbifata ko kuganzwa ahubwo ni icyubahiro mugomba mba ndi kumuha”.