Abahanzi barimo Clarisse Karasira, Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie ndetse na Makanyaga Abdul bahuriye mu ndirimbo ‘Tekana’ ishishikariza abahinzi n’aborozi kugira ubwinshingizi. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko yahurije hamwe aba bahanzi muri iyi ndirimbo mu gukangurira abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’Ibihingwa n’amatungo bufite nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi.
Bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni uko yaba umuhinzi cyangwa umworozi akwiye gukora akazi ke atuje kuko ibye bishinganye.