Karasira Clarisse,Uretse kuba azwi nk’umuhanzi, ariko mu minsi ishize yakunze gutanga ibitekerezo ku rubuga rwa twitter cyane, abantu bakabitangaho ibitekerezo mu buryo butandukanye, bwaba bwiza ndetse n’ubwo kumwamagana dore ko hari n’abatangiye kumwita uwabonye isha itamba agata n’urwo yambaye, bagendeye k’uko ngo yagize amahirwe akajya gutura muri America, akaba asigaye atanga ibitekerezo nk’umuntu wagezeyo.
Kuri uyu wa 04 kanama nibwo yanditse kunrukuta rwe rwa twitter avuga ko areba ibibera kuri twitter bikamukura umutima, rwose akaba ari kurambirwa kuburyo atazatinda kurusiba, yagize ati” Nsigaye ndeba ibintu bibera kuri twitter nkakuka umutima. 1, ngaho kubika aba star aho kubakomeza, 2,ngaho gutuka abishimiye intambwe Imana ibateza, 3, ngaho gutukana no gukwiza ibihuha, 4, ngaho kwamamaza ingeso mbi n’ibindi”.
Yakomeje yibaza uburyo abantu twisanze kuri uru rwego ruciriritse agira ati” ni gute abantu twisanze kuri uru rwego ruri cheap gutya? Ndasaba imbabazi abakunzi banjye hano ariko ndabona ntazatinda gusiba platform nk’iyi. Biteye impungenge ibibera hano rwose”. Nyuma yo kwandika ibitekerezo bye abantu babaye nk’ababisamira hejuru, bigaragaza ko hari ababyumva kimwe nawe, bamubwira ko isi ariko yabaye ariko uwashobora kuva kuri izi mbuga yaba afashe icyemezo kizima, uretse ko mu bitekerezo byatanwe abo kumukwena babaye benshi.
Uwitwa Rubanda yamusubije agira ati” ariko umaze kumva urenze, sibyo? Ndagira ngo nkubwire ko umuhanga mu bantu yirinda kuvuga ibyo atekereje byose, ahubwo yumva byinshi akavuga bikeya. So gabanya kuvuga kuko wigira mwiza cyane ugakabya”. Abandi bakomeje bamubwira ko niba yarambiwe yagenda cyane ko ntacyo bizahungabanya kuri twitter, ndetse banamubaza niba abona ariwe ufite inama ziruta iz’abandi.
Hari n’abamubwiye ko naramuka avuyeho twitter itazigera ihomba, uwitwa Sunny_Rwanda12 amubwira agira ati” ahubwo watinze kuyisiba kuko ntacyo umaze kuri iyi platform uretse ibikabyo. Uziko wagira ngo ugiye guhagarika twitter, gabanya ibikabyo sha”.
Si aba gusa kuko kuva umunsi Clarisse Karasira yanditse amagambo avuga ko yanze kwiyandarika kugira ngo agree aho ageze ubu, abantu basigaye bakunda kumusenya cyane ku bitekerezo asigaye atanga kuri uru rubuga.