Clarisse Karasira wamenyekanye cyane mu kuririmba indirimbo gakonmdo yavuze ko atazongera kwita ku bintu bicirirtse, nk’abamwanga, amamuhwihwisa n’ibindi. Uyu muhanzi utorohewe na gato ku rubuga rwa twitter nyuma y’ibyo yari yavuze agafatwa nko kwishongora, avuga ko atazaongera kwibaza ku cyaba igihe avugishije ukuri, ko azajya yita kucyo Imana imusaba gukora gusa.
Kuri uyu wa 12 kanama 2022 abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati” mperutse guhagarika kwita ku bintu bito nko kubanyanga, abamvuga nabi, icyaba ndamutse mvuze ukuri, nahisemo kwita cyane kucyo Imana imbwiriza gukora, kuvuga, kuririmba cyangwa gushyira hanze. Iyi sin ta munoza ariko Imana ni iyo kwiringirwa”. Karasira yari aherutse kuvuga ko agiye kurekera aho gukoresha urubuga rwa twitter, ariko nyuma aza kwisubiraho.