Hamaze igihe kinini mu itangazamakuru havugwa urwango hagati ya The Ben ndetse na Karomba Gael uzwi nka Coach Gael ureberera Bruce Melodie mu muziki, ndetse nyuma y’igitaramo The Ben aherukira gukora mu Burundi, byavuzwe ko hari ubuhemu uyu Gael yashatse kumukorera harimo no gushaka kwica igitaramo cye, kugura amatiki yose The Ben akazisanga ari ahabera igitaramo wenyine, kugura ibibuga byakira ibitaramo mu Burundi n’ibindi byinshi.
Ubwo The Ben yibwaga telefone mu Burundi, byavuzwe ko Gael ari we watumye X Dealer kuyiba. Si n’ibyo gusa kandi ubwo The Ben aherukira gukora igitaramo muri BK Arena, byavuzwe ko Gael yatanze miliyoni 20frw kugira ngo ashake kwinjira muri sisitemu ya BK Arena maze yice icyo gitaramo. Si ibyo gusa kuko hari byinshi cyane byavuzwe, icyakora Gael we akunda kumvikana avuga ko The Ben ari nk’umuvandimwe we.
Mu kiganiro Gael aherutse gukorera kuri shene ya YouTube yitwa ABAVIP TV, yavuze ko hari bimwe biba muri showbiz abantu bitiranya n’urwango kandi ari ingenzi muri showbiz muri rusange. Yavuze ko uko amatiku yiyongera ari nako abagira ibyo bakora mu myidagaduro babyungukiramo. Ku rundi ruhande, avuga ko ibyo bamuvugaho byose byarenze gutwika byo muri showbiz akaba ari ibinyoma, kuko ibyo bamuvugaho birenze ukwemera kwa muntu iyo aba ari ukuri yagakwiye kuba ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kuko yasanzwe u Rwanda rwubahiriza amategeko.
Yavuze ko ibivugirwa inyuma y’amarido byose ari ibinyoma kuko nta n’umwe utanga ibimenyetso bifatika, avuga ko ku myaka 35 afite Atari yagera ku rwego rwo gutanga miliyoni 20 kugira ngo akunde yice igitaramo. Coach Gael yakomeje avuga ko ibyo bavuga ko The Ben yaba yaramuriye amafaranga nabyo Atari ukuri, kuko ari byo bagakwiye kuba bafite amasezerano yanditse kuburyo yayazana mu nkiko akarega The Ben.
Yakomeje avuga ko hari n’abazana iyo migambi ntibanashyiremo n’ubwenge, ati “Mbaye ndi umugome, sinagira n’ubwenge kuburyo najya gutakakaza ayo mafaranga yose?” yashyize umucyo ku bimuvugwaho avuga ko aramutse afitanye ibibazo na The Ben, aho kujya mu bugome yajya mu mategeko, avuga ko byose bivugwa bitizwa umurindi n’abari hafi ya The Ben bishakira kurya, abasaba gukoresha ubwenge kuko barakabya bakanarengera.