Umushoramari umenyerewe mu bikorwa bitandukanye birimo umuziki, Karomba Gael wamamaye ku izina rya Coach Gael, yaciye amarenga ko yifuza kuyobora Ikipe ya Rayon Sports ifite abakunzi benshi mu Rwanda, ni nyuma y’uko Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wayo yeguye kuri izi nshingano. https://imirasiretv.com/umusore-yakubise-ishoka-mu-mutwe-papa-we-avuga-ko-yamwitiranyije-nikidayimoni/

 

Ni nyuma y’ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter) na Instagram, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, Gael yanditse ubutumwa bugira buti “Ndumva nshaka kuza mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda. Ese barawumpa?”

 

Impamvu abantu benshi bahise batangira gukeka ko ikipe yavugaga ashaka kujyamo ari Rayon Sports ni uko munsi y’ubu butumwa yakurikijeho ‘hashtag’ ya Gikundiro, izina abafana b’ayo ndetse n’abandi bakunze kuyita. Ibi kandi bije nyuma y’uko mu minsi yashize Munyakazi Sadate wigeze kuyobora iyi kipe, yatanze igitekerezo avuga ko kugira ngo ibibazo biba muri iyi kipe bishire igomba kugurishwa umushoramari akaba ari we ijya mu biganza.

 

Uyu muherwe wamenyekanye cyane kubera gushora mu muziki, atangaje ibi nyuma y’uko Uwayezu Jean Fidele wayoboraga iyi Rayon Sports yeguye bitewe n’ikibazo cy’uburwayi bwatumye ajya no kwivuriza mu gihugu cy’u Bufaransa. Gael si ubwa mbere yaba ashoye muri siporo kuko afite ikipe ya UGB (United Generation Basketball) ikina Shampiyona ya Basketball y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

 

Uretse iyi kipe kandi uyu mushoramari afite inyubako ya Kigali Universe iberamo imikino itandukanye. Uyu mugabo kandi yabaye icyamamare cyane ubwo yatangiraga gukorana na Bruce Melodie binyuze muri sosiyete ya 1:55 AM Ltd, inafasha abahanzi bakomeye barimo Ross Kana na Producer Element Eleeeh. https://imirasiretv.com/umusore-yakubise-ishoka-mu-mutwe-papa-we-avuga-ko-yamwitiranyije-nikidayimoni/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved