Coach Gaelle ureberera Bruce Melodie mu nzira zo kugura ikipe ya Basketball

Coach Gaell uzwi nka Gaelle Karomba akaba umushoramari uzwi cyane mu muziki nyarwanda ndetse yanashinze Lebel y’umuziki ya 1:55AM irimo abahanzi bazwi nka Bruce Melodie, yagaragaje ubushake mu kugura ikipe yo mu Rwanda ya Basketball muri shampiyona itaha. Ibi yabivuze nyuma yo kwitabira umukino APR BBC yatsinzemo REG BBC amanota 80-75 muri BK Arena kuri uyu wa 6 Nzeri.

Umukino ugeze hagati kimwe cya kabiri kirangiye, Gaelle yasabwe gutera amanota 3 ngo agaragaze ubuhanga bwe muri Basketball ariko arahusha. Ubwo yasererezwaga ku mbuga nkoranyambaga ku kuba atazi uyu mukino no kutazongera kwitabira imikino muri Arena, Galle yavuze ko azagaragaza urukundo akunda uyu mukino ‘mu kugura ikipe muri shampiyona izakurikira.’

Yagize ati “Nyuma y’uko ntsindiwe muri Arena bitari n’amakosa yanjye, abantu benshi bavuze ko ntagomba kuzasubira muri Arena kureba Basketball. Nonaha mfashe umwanzuro ko ngiye kugura ikipe ya Basketball muri shampiyona itaha. Murabyumva mute?”

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Dore isura y'umugi wa Kigali mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo U Rwanda rwakire inama y'abakuru b'ibihugu na za guvernoma bo mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (CHOGM)

Coach Gaelle afite amateka mu gushora ama miliyoni mu Rwanda, aho aherutse no gukodesha igisenge cy’inyubako ya CHIK kugira ngo gihindurwe icyanya cy’imyidagaduro, hagamijwe kuzamura urwego ubuhanzi buriho mu Rwanda. Kubaka ihuriro ryiswe Blue Sky Park Arena, bivugwa ko bizatwara amadolari arenga 700.000 (hafi miliyoni 700).

Coach Gaelle kandi aherutse gusinya amasezerano na Element, umwe mu ba producer bakomeye mu Rwanda muri Lebel ye ya 1:55AM, aho bivugwa ko yamwishyuye miliyoni 15frw.Gaelle yanateye inkunga collabo y’indirimbo ya The Ben na Diamond wo muri Tanzaniya aho byamutwaye amadolari arenga 70.000.

Kugeza ubu mu Rwanda hose, Coach Gaelle niwe mushoramari ukomeye mu muziki. Aho ashoramo ama miliyoni menshi cyane muri uru ruganda kandi bikaba byaramuzamuriye izina.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved