Umwe mu nyeshyamba za wazalendo uzwi cyane, Colonel Dunia Ntamugabumwe, wakoreraga i Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, kuri uyu wa Kane yishyize mu maboko ya AFC / M23 azanye n’ibikoresho byinshi by’intambara.

 

Muri iyi teritwari kandi abantu batanu barapfuye abandi batanu barakomereka bikabije mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa Gatatu, rishyira kuwa Kane, itariki ya 7 Ugushyingo 2025, mu mudugudu wa Katsiru, Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru.

 

Nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post abitangaza, ngo iki gitero cyagabwe n’itsinda ry’amabandi yitwaje intwaro bakekwaho kuba bafitanye isano n’inyeshyamba za Wazalendo, bibasiye abaturage bakoresheje imbunda.

 

Abahohotewe barimo umugore umwe n’abagabo bane, mu gihe abakomeretse barimo abana babiri, umugore umwe, n’abagabo babiri.