Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi amuha ipeti rya Brigadier General ndetse amuha kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.
Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi. Zirimo kandi ko Gen Maj Ruki Karusisi wayoboraga Special Operations Force yasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.
Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.