Umunyemari Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta gisirikare ifite kuko amafaranga abeshaho abasirikare yashyizwe mu bindi harimo na ruswa umukuru w’igihugu yirirwa atanga mu mahanga.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Pyotr Kurzin. Ikiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube n’urubuga nkoranyambaga rwa X rw’Umunyamakuru uri mu bakunzwe, Mario Nawfal.
Katumbi yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi atanga ruswa kandi agakoresha amafaranga y’umurengera mu ngendo ze zijya hanze y’igihugu.
Mu gihe cy’ubukoloni, Ububiligi bwasigiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, igisirikare gihamye cyari cyatangarirwaga na benshi.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1970, igisirikare cya Congo cyagiye mu Misiri kurwana no kurinda ibindi bice. Mu gihe cyo kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora aherutse muri Congo, Katumbi avuga ko yandikiye Perezida Tshisekedi amubwira ko igihugu nta gisirikare kigira.
Yagize ati: “Ubwo nari mu bikorwa byo kwiyamamaza, nandikiye Perezida Tshisekedi, ni nabyo birimo kuba uyu munsi, namubwiye ko igisirikare cyacu kitarwana, muzi ingano y’umushahara ku kwezi wa koloneri mu gihugu cyanjye? ibihumbi 120 by’amadolari y’Amerika.
Umushahara w’umudepite ni ibihumbi 25 by’amadolari y’Amerika, umushahara w’umusirikare uri ku rugamba ntujya munsi y’amadolari y’Amerika 80 ku kwezi. Umushahara wa Minsitiri ni mwinshi cyane.”
Ingengo y’imari ikoreshwa na Perezida Tshisekedi muri Perezidansi, ahamya ko ari amafaranga menshi kandi ko aruta ingengo y’imari y’Ubufaransa.
Ati: “Ushobora kugereranya ubukungu bwacu n’ubw’Ubufaransa, Perezida wacu akoresha amafaranga menshi kurusha Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macro.
Ntushobora gukomeza gushinja abandi ibinyoma ko ari bo baguteza ibibazo, ikibazo ni twe. Ni gute ushobora kwishyura abasirikare amadolari y’Amerika 80? sinshobora kujya gupfira ayo madolari 80.
Icya mbere nuko tudafite igisirikare, abaturage ntibarwana biteye isoni. Twari igisirikare gikomeye mu gihe cy’Ubukoloni buri wese yarabibonaga kuko igisirikare cyahembwaga neza.
Iyi M23 Kabila yatsinze mu 2012, icyo gihe igisirikare cyashorwagamo miliyoni 300 z’amadolari y’Amarika, uyu munsi Guverinoma ishoramo miliyari 4 z’amadolari.”
Katumbi agaragaza ko aya mafaranga yose adashyirwa mu ntambara ahubwo agashyirwa mu bantu bamwe ariko abasirikare bo bagakomeza kubaho nabi.
Akomeza agira ati: “Uyu ni wo musaruro mubona uyu munsi; nta mihanda, nta bikorwa remezo, ejo hazaza ntaho.
Mu ntangiriro ntitwigeze tugira ibi bibazo bitewe n’imiyoborere mibi, amatora atanyuze mu mucyo, murabizi ko abaturage batamushyigikiye.
Uyu munsi hari ikibazo mu Burasirazuba none se amajwi 73% y’abatoye Perezida Tshisekedi bari he ngo bajye mu muhanda bamwereke ko bamushyigikiye, oya kubera ko abaturage ntibisanze muri ubu buyobozi.”
Yabwiye umunyamakuru Pyotr Kurzin, ko Abanye-Congo bagomba kubaho mu mahoro n’abaturanyi bose kandi ko ikintu kimwe bakeneye ari ibiganiro mbere na mbere hagati y’Abanye-Congo.
Icy’ingenzi hari insengero nini nyinshi nk’Abaporoso n’Abagatulika bayoboye ibiganiro. Bakeneye kwicara bakaganira bityo bagahagarika intambara.
Yakomeje avuga ati: “Ushobora kumbaza impamvu nshyigikiye Perezida Trump, nuko agerageza gutuma habaho amahoro nta ntambara ibaye, natwe dukeneye amahoro hatabayeho intambara.
Ni impunzi zingahe ziri mu gihugu cyanjye, ni abanye’congo bangahe bapfira mu ntambara buri munsi, ni bangahe bicwa n’inzara ku munsi mu Mujyi munini nka Kinshansa, muri Katanga hari abatagira akazi, nta buvuzi kubera gusa imiyoborere mibi.
Icya ngombwa ni ukurinda inkiko z’igihugu cyacu, dukeneye kuganira n’Abanye-Congo bahisemo inzira y’intambara, mureke duhagarike ibi byose.”
Katumbi ni umwe mu batavuga rumwe na Perezida Felix Tshisekedi bakomeye biyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu.