Congo: Umusirikare yagiye kwiba mu nkambi ahasiga ubuzima

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfiriye mu nkambi ya Lushagala iherereye mu gace ka Mugunga mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma, ubwo we n’abandi basirikare bagenzi be bajyaga kwiba mu nkambi. https://imirasiretv.com/umugabo-yemerewe-gusura-umugore-we-muri-gereza-wafunzwe-azira-kumukata-igitsina/

Ibi bibaye mu gihe umujyi wa Goma ukomeje kurangwa n’umutekano muke, ahanini biturutse ku bawuhungabanya biganjemo abitwaje intwaro barimo abasirikare ba Leta, baba bitwaza ko bawurinda.  Ku wa 1 Nyakanga 2024, Meya w’Umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, yamenyesheje abanyamakuru ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, hafashwe abantu barenga 200 baketsweho kuba amabandi bafatanywe imbunda zirenga 150 zakoreshwaga muri ibi byaha.

Gusa abaturage bagaragaza ko n’ubwo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangije ibi bikorwa, ubugizi bwa nabi burimo ubujura bwitwaje intwaro bwakomeje gufata intera ndende. Abaturage benshi bakunda kumvikana basaba ubuyobozi ko abasirikare batari mu kazi bajya baguma mu bigo bya gisirikare. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2024, ni bwo humvikanye iyi nkuru y’urupfu rw’abantu babiri mu nkambi ya Lushagala n’inkomere ebyiri.

Inkuru Wasoma:  Kiliziya gatolika yatangaje icyo yifuza ku ntambara hagati ya DRC na M23

Sosiyete sivile ikorera muri Mugunga yatangaje impunzi imwe ari yo yiciwe muri iyi nkambi, izindi ebyiri zirakomereka mu gihe umwe muri aba basirikare na we yishwe. Yagize iti “Mu bakomeretse harimo umugore Mapendano Bwiko warashwe mu mutwe n’umugabo witwa Kiza Bahati warashwe amasasu atatu. Mu bapfuye harimo Zabayo Bagirubwira. Umusirikare umwe na we yapfuye.”

Inkambi ziri muri Mugunga zicumbikiye Abanye-Congo barimo abaturutse mu mujyi wa Sake no mu bindi bice byiganjemo ibyo muri teritwari ya Masisi. Abenshi muri bo ni abahunze imirwano yahanganishije ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu ntangiriro za 2024. https://imirasiretv.com/umugabo-yemerewe-gusura-umugore-we-muri-gereza-wafunzwe-azira-kumukata-igitsina/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved