banner

Corneille Nangaa yasobanuye inkomoko y’izina AFC

Tariki ya 15 Ukuboza 2023, Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’amatora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinze ihuriro ry’Uruzi rwa Congo, AFC (Alliance Fleuve Congo) rirwanya ubutegetsi bw’igihugu cye.

Uyu muhango wabereye i Nairobi muri Kenya, witabirwa n’abarimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, n’abandi banyapolitiki bamenyekanye muri RDC.

Uwo munsi, M23 yatangaje ko yihuje na AFC mu rugamba rwo kubohora RDC, havanweho ubutegetsi bubi bwadindije iterambere ryayo impande zose. Ni bwo izina AFC/M23 ryatangiye gukoreshwa.

Mu kiganiro n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Goma, Nangaa yasobanuye ko kuba ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bamburwa uburenganzira bwabo muri RDC kitarakemuka, byatewe n’ubushake buke bwa Leta.

Yagaragaje uruhererekane rw’imitwe yitwaje intwaro yavutse igamije kurengera aba Banye-Congo, kuva mu 1998 kugeza ubwo havukaga AFC.

Ati “Ku bwa RCD kubera iki kitakemutse? CNDP, M23, uyu munsi ni AFC. Bisobanuye ko hari ikibazo twirengagiza cyangwa tukigira nk’aho twagikemuye. Iki ni cyo twita impamvu muzi.”

Nangaa yasobanuye ko AFC yavutse kugira ngo ihurize hamwe Abanye-Congo bose nk’uko uruzi rwa Congo ruhuza abaturage bo mu bice byinshi bya RDC.

Yagize ati “Uruzi rwa Congo ni rumwe mu nzuzi nini ku Isi ariko rufite umwihariko warwo. Muri Congo rutangirira mu majyepfo ya Katanga, rugakomereza muri Kivu, ahahoze ari Orientale, mu yahoze ari Equateur, iyahoze ari Bandundu kugeza muri Bas Congo, igakomereza mu nyanja inyuze i Kinshasa.”

Inkuru Wasoma:  M23 ni yo yigaruriye Goma na Bukavu, si u Rwanda: Nduhungirehe

Nangaa yasobanuye ko ibindi bice bya RDC birimo imigezi ishamikiye ku ruzi rwa Congo, nk’intara ya Sankuru, Kasai, Kwilu na Lomami, ati “Iyi migezi yisuka muri uru ruzi mbere yo kugera mu nyanja.”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko uruzi rwa Congo muri rusange ruhuza intara zose zo muri RDC uko ari 26, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuzima bw’Abanye-Congo.

Ati “Muzarebe, mu Ntara 26 za Repubulika, nta yo idafite umugezi utisuka muri uru ruzi. Ni ikimenyetso cy’ubumwe. Uruzi rwa Congo runaduha ubuzima [kuko] amazi ni ubuzima.”

Nangaa yasobanuye ko uretse guha abaturage amazi yo gukoresha mu buzima bwabo, uruzi rwa Congo ari isoko y’ibikorwaremezo birimo ingufu, cyane ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga ari ho ruri.

Mu bijyanye n’ingendo, Nangaa yasobanuye ko ushaka kuva i Kinshasa ajya i Kisangani, ava Kinshasa ajya Sankuru, ava Ikela mu ntara ya Tshuapa ajya muri Tshopo, ashobora gukoresha inzira yo muri uru ruzi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!