Coup d’etat yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo yageretswe ku Rwanda

Umunyapolitiki Jean-Luc Mélenchon utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, yageretse ku Rwanda icyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise coup d’état yapfubye muri icyo gihugu, mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi.

Leta ya Congo yatangaje ko itsinda ry’abagabo babarirwa muri za mirongo, ryagabye igitero ahakorera ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri komine Gombe i Kinshasa. Aba kandi banateye urugo rwa Vital Kamerhe uhabwa amahirwe yo kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, bica abapolisi babiri bari mu barurinda.

Nyuma y’iki gitero Ingabo zo mu mutwe urinda Perezida wa RDC byabaye ngombwa ko zihangana na bariya bagabo, bamwe zibafata mpiri abandi zirabica. Amashusho yagiye hanze yerekana bamwe mu bari bafashwe mpiri bagizwe intere, abandi barimo bahatwa ibibazo.

Guverinoma ya RDC mu itangazo yasohoye ku Cyumweru yavuze ko mu bagabye kiriya gitero harimo n’abanyamahanga benshi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasaderi wazo i Kinshasa zavuze ko mu bagabye kiriya gitero Igisirikare cya RDC cyise ’coup d’état cyaburijemo’ harimo n’abaturage bazo.

Mu gihe RDC itigeze igaragaza ko u Rwanda hari aho ruhuriye na kiriya gitero, Mélenchon wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa yihutiye kugishyira ku Rwanda n’incuti zarwo. Yifashishije urubuga rwe rwa X yagize ati “Nshyigikiye byuzuye inzego za RDC na Perezida Tshisekedi batsinze igerageza rya coup d’état ryakozwe n’abakozi b’abanyamahanga bafite aho bahuriye n’u Rwanda ndetse n’incuti zayo.”

Uyu munyapolitiki icyakora nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragaza cyerekana koko ko u Rwanda rwaba rufite aho ruhuriye na Malanga ndetse na bagenzi be. Ubutumwa bwe bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abakoresha X bamwamaganiye kure ku bwo kurega u Rwanda ibinyoma.

Inkuru Wasoma:  Corneille Nangaa agiye gutangira kuburanishwa na Leta ya Congo

Si ubwa mbere Jean-Luc Mélenchon yibasira u Rwanda, kuko kuva umwuka waba mubi hagati ya Kinshasa na Kigali ari mu bakunze kwenyegeza ibirego by’uko u Rwanda rufasha M23 ndetse rukaba runafite Ingabo muri RDC.

Uyu mugabo kandi yakunze gusaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano arushinja kuvogera ubusugire bwa Congo no gukorera ubwicanyi ku butaka bwayo.

Inkuru Wasoma:  Ibyo Abakuru b’Ibihugu bo mu Karere babwiye Felix Tshisekedi amaze gutangazwa ko yongeye gutsindira kuyobora RDC

Si ubwa mbere Jean-Luc Mélenchon yibasira u Rwanda, kuko kuva umwuka waba mubi hagati ya Kinshasa na Kigali ari mu bakunze kwenyegeza ibirego by’uko u Rwanda rufasha M23 ndetse rukaba runafite Ingabo muri RDC.

Uyu mugabo kandi yakunze gusaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano arushinja kuvogera ubusugire bwa Congo no gukorera ubwicanyi ku butaka bwayo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved