Couple z’ibyamamare nyarwanda zirangije umwaka wa 2022 zivugishije benshi mu Rwanda.

Abari ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2022, bakunze kuryoherwa n’ibyamamare bitasibye kubasangiza ibihe by’urukundo rwabo babanagamo, ibyavugishije abatari bake. Ni umwaka waranzwe n’imitoma icicikana muri bimwe mu byamamare byo mu myidagaduro yo mu Rwanda. Couple ni ijambo ritirano rishobora gusobanurwa mu buryo bwinshi, icyakora muri iyi nkuru ho twaryifashishije mu gusobanura umusore n’inkumi bakundana.

Benshi mu byamamare batangira inzira y’urukundo babigize ibanga ndetse rikomeye, icyakora uko iminsi yisunika bagenda berura bakirekura aka ya ndirimbo ya Papy Safi John wagize ati “Umutima ukunda ntiwihishira, iyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza!” Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri couples z’ibyamamare zabiciye ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi.

THE BEN NA PAMELLA

Couple ya The Ben na Pamella ni imwe mu ma couples akunzwe mu myidagaduro ,inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye mu kwezi kwa Mutarama, 2021 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben ubwo Pamella yamushyiraga kuri Instagram ye, ubwo bihera ubwo ivugwa mu itangaza makuru ndetse iranakundwa cyane. Kuwa 31 kanama nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko. Hamenyekanya impamvu The Ben amaze iminsi yambara imyenda yi roza.

MISS NISHIMWE NAOMIE & MICHAEL TESFAY

Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2020 urukundo rugeze aharoshye n’umusore witwa Michael Tesfay wo muri Ethiopia uherutse kurangiza amasomo ye muri Kaminuza yo mu Bwongereza kuri ubu akaba abarizwa i Kigali aho ari gushakishiriza ubuzima. Urukundo rw’aba rwari rumaze igihe gito, rwarushijeho kwigaragaza mu ruhame mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022 cyane ko bari baserukanye. Nyuma yo gushyira hanze iby’urukundo rwabo, ntabwo bongeye kwihishira, inshuro nyinshi bakunze gusangiza ababakurikira amafoto y’ibihe byiza baba basangira.  Video ya miss Naomie Nishimwe yafushye kubera ibyo umukunzi we Mickael yakoranaga n’undi mukobwa yaciye ibintu.

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Urutonde rw'ibyamamare 10 bifite amaso meza hano mu Rwanda| Amaso yabo akurura igitsina gabo cyane. ba Butera na Shadboo.

SHADDYBOO & MANZI JEANNOT

Umuhanzi Mavenge Sudi ataramenya ko hari abo rutegesha indege rukabavana mu gihugu kimwe bajya mu kindi, yigeze kuririmba uwo rwakuye ku Munini mu Karere ka Ruhango rumugeza ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi. Shaddyboo umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga z’u Rwanda, yari amaze imyaka myinshi avuga ko nta mukunzi afite ariko yaje kubona umusore w’Umunyarwanda utuye muri Kenya, batangirana urugendo rw’urukundo. Inshuro nyinshi Shaddyboo akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto y’ibihe byiza aba agirana n’umukunzi we aba yagiye gusura i Nairobi aho asanzwe atuye. Umva ijambo rikakaye Shadboo yabwiye umuntu wamushushanyije mu isura itangaje.

FRANK AXEL & MULIGANDE LAURYN

Umufotozi wabigize umwuga Frank Axel amaze igihe kitari gito mu rukundo n’umwe mu bakobwa bakundirwa ikimero cye witwa Muligande Lauryn. Urukundo rw’aba rumaze igihe ariko muri uyu mwaka rwarushijeho gukaza umurego. Inshuro nyinshi bagiye bagaragara mu bikorwa bitandukanye batemberanye ahantu nyaburanga yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Mu minsi ishize amafoto yabo bari gusangira ubuzima i Dubai ni amwe mu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

MARINA & YVAN MUZIKI

Abanyamuziki Yvan Muziki na Marina bamaze igihe bakundana mu buryo baterura mu itangazamakuru, muri uyu mwaka barushijeho kwerura iby’urukundo rwabo. Urukundo rw’aba bahanzi bivugwa ko rwatangiye mu 2020 ubwo Marina yajyaga gutaramira mu Bubiligi aho Yvan Muziki asanzwe atuye. Uyu muhanzikazi yacyuye isezerano rya mugenzi we maze batangirana urugendo rw’urukundo ndetse kugeza ubu rumaze gushinga imizi. aba bahanzi berekeje i Dubai aho bagiye bitabiriye igitaramo bagombaga gukorerayo ariko bibabera n’umwanya mwiza gusangirira ubuzima ku mucanga banahafatira amashusho y’indirimbo zinyuranye.

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi ku modoka idasanzwe ya perezida Kagame. AMAFOTO

DJ RUGAMBA & DJ JULZ

DJ Rugamba na Julz bahuriye mu mwuga wo kuvanga imiziki bamaze igihe kitari gito mu munyenga w’urukundo. Iyi nkumi n’umusore bahuje umwuga wo gususurutsa abantu bavanga imiziki, ntabwo bakunze kugaragara hanze y’akazi bari kumwe, icyakora urukundo rwabo rwanatumye bashyira hamwe mu kazi ku buryo bakunze gucuranga ahantu hamwe. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangiye kumenyekana ko uretse kuba DJ Rugamba yaramaze kwihuza na DJ Julz bagakora itsinda rya ‘Boo’d up DJs’, no mu buzima busanzwe urukundo rwabo rugeze aharyoshye. Henshi mu ho basigaye bacuranga, yaba DJ Julz na DJ Rugamba basigaye baba bari kumwe nk’itsinda rishya ry’aba DJs ryinjiye mu muziki w’u Rwanda. source: IGIHE.

Urutonde rwa couple zikunzwe cyane hano mu Rwanda mu myidagaduro[ AMAFOTO]

Amafoto: Ibyamamare nyarwanda bimaze gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2022

Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa

Couple z’ibyamamare nyarwanda zirangije umwaka wa 2022 zivugishije benshi mu Rwanda.

Abari ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2022, bakunze kuryoherwa n’ibyamamare bitasibye kubasangiza ibihe by’urukundo rwabo babanagamo, ibyavugishije abatari bake. Ni umwaka waranzwe n’imitoma icicikana muri bimwe mu byamamare byo mu myidagaduro yo mu Rwanda. Couple ni ijambo ritirano rishobora gusobanurwa mu buryo bwinshi, icyakora muri iyi nkuru ho twaryifashishije mu gusobanura umusore n’inkumi bakundana.

Benshi mu byamamare batangira inzira y’urukundo babigize ibanga ndetse rikomeye, icyakora uko iminsi yisunika bagenda berura bakirekura aka ya ndirimbo ya Papy Safi John wagize ati “Umutima ukunda ntiwihishira, iyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza!” Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri couples z’ibyamamare zabiciye ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi.

THE BEN NA PAMELLA

Couple ya The Ben na Pamella ni imwe mu ma couples akunzwe mu myidagaduro ,inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye mu kwezi kwa Mutarama, 2021 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben ubwo Pamella yamushyiraga kuri Instagram ye, ubwo bihera ubwo ivugwa mu itangaza makuru ndetse iranakundwa cyane. Kuwa 31 kanama nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko. Hamenyekanya impamvu The Ben amaze iminsi yambara imyenda yi roza.

MISS NISHIMWE NAOMIE & MICHAEL TESFAY

Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2020 urukundo rugeze aharoshye n’umusore witwa Michael Tesfay wo muri Ethiopia uherutse kurangiza amasomo ye muri Kaminuza yo mu Bwongereza kuri ubu akaba abarizwa i Kigali aho ari gushakishiriza ubuzima. Urukundo rw’aba rwari rumaze igihe gito, rwarushijeho kwigaragaza mu ruhame mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022 cyane ko bari baserukanye. Nyuma yo gushyira hanze iby’urukundo rwabo, ntabwo bongeye kwihishira, inshuro nyinshi bakunze gusangiza ababakurikira amafoto y’ibihe byiza baba basangira.  Video ya miss Naomie Nishimwe yafushye kubera ibyo umukunzi we Mickael yakoranaga n’undi mukobwa yaciye ibintu.

Inkuru Wasoma:  Ibyo wamenya kuri 'Uterus Didelphys' indwara ituma umugore agira ibitsina bibiri na nyababyeyi ebyiri

SHADDYBOO & MANZI JEANNOT

Umuhanzi Mavenge Sudi ataramenya ko hari abo rutegesha indege rukabavana mu gihugu kimwe bajya mu kindi, yigeze kuririmba uwo rwakuye ku Munini mu Karere ka Ruhango rumugeza ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi. Shaddyboo umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga z’u Rwanda, yari amaze imyaka myinshi avuga ko nta mukunzi afite ariko yaje kubona umusore w’Umunyarwanda utuye muri Kenya, batangirana urugendo rw’urukundo. Inshuro nyinshi Shaddyboo akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto y’ibihe byiza aba agirana n’umukunzi we aba yagiye gusura i Nairobi aho asanzwe atuye. Umva ijambo rikakaye Shadboo yabwiye umuntu wamushushanyije mu isura itangaje.

FRANK AXEL & MULIGANDE LAURYN

Umufotozi wabigize umwuga Frank Axel amaze igihe kitari gito mu rukundo n’umwe mu bakobwa bakundirwa ikimero cye witwa Muligande Lauryn. Urukundo rw’aba rumaze igihe ariko muri uyu mwaka rwarushijeho gukaza umurego. Inshuro nyinshi bagiye bagaragara mu bikorwa bitandukanye batemberanye ahantu nyaburanga yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Mu minsi ishize amafoto yabo bari gusangira ubuzima i Dubai ni amwe mu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

MARINA & YVAN MUZIKI

Abanyamuziki Yvan Muziki na Marina bamaze igihe bakundana mu buryo baterura mu itangazamakuru, muri uyu mwaka barushijeho kwerura iby’urukundo rwabo. Urukundo rw’aba bahanzi bivugwa ko rwatangiye mu 2020 ubwo Marina yajyaga gutaramira mu Bubiligi aho Yvan Muziki asanzwe atuye. Uyu muhanzikazi yacyuye isezerano rya mugenzi we maze batangirana urugendo rw’urukundo ndetse kugeza ubu rumaze gushinga imizi. aba bahanzi berekeje i Dubai aho bagiye bitabiriye igitaramo bagombaga gukorerayo ariko bibabera n’umwanya mwiza gusangirira ubuzima ku mucanga banahafatira amashusho y’indirimbo zinyuranye.

Inkuru Wasoma:  Inkomoko y’Urwenya (Comedy) nk’uburyo bwo gusetsa abantu

DJ RUGAMBA & DJ JULZ

DJ Rugamba na Julz bahuriye mu mwuga wo kuvanga imiziki bamaze igihe kitari gito mu munyenga w’urukundo. Iyi nkumi n’umusore bahuje umwuga wo gususurutsa abantu bavanga imiziki, ntabwo bakunze kugaragara hanze y’akazi bari kumwe, icyakora urukundo rwabo rwanatumye bashyira hamwe mu kazi ku buryo bakunze gucuranga ahantu hamwe. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangiye kumenyekana ko uretse kuba DJ Rugamba yaramaze kwihuza na DJ Julz bagakora itsinda rya ‘Boo’d up DJs’, no mu buzima busanzwe urukundo rwabo rugeze aharyoshye. Henshi mu ho basigaye bacuranga, yaba DJ Julz na DJ Rugamba basigaye baba bari kumwe nk’itsinda rishya ry’aba DJs ryinjiye mu muziki w’u Rwanda. source: IGIHE.

Urutonde rwa couple zikunzwe cyane hano mu Rwanda mu myidagaduro[ AMAFOTO]

Amafoto: Ibyamamare nyarwanda bimaze gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2022

Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved