Covid-19 yongeye kuvugwa cyane nyuma y’imyaka irenga itanu icyo cyorezo gitangiye, kubera ubwoko bushya bw’iyo virusi bwamaze kwemezwa mu Bwongereza no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi.
Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, kuri ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.
Nubwo bitaragaraga ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ibisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse kandi uyifite ashobora kugira uburwayi bwo mu nda, burimo guhitwa, impatwe no kuribwa mu nda.
OMS ivuga ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya guhera muri Mutarama na Gicurasi. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.
Kuva muri Mutarama 2025, ubwoko bwa Omicron bwakwirakwiye mu turere twinshi twa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Australie, Thailand, kandi ni bwo bwoko buri ku isonga mu Bushinwa no muri Hong Kong.
