Rutahizamu wa Portugal Cristiano Ronaldo washoboraga kudakina imikino ibanza y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kubera ikarita itukura aherutse guhabwa, yayikuriweho iki gihano kuko yari amaze igihe kinini yitwara neza.
Ku wa 13 Ugushyingo 2025, Ikipe y’Igihugu ya Portugal yakinnye na Irlande mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Icyo gihe yatsinzwe ibitego 2-0, naho rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo ahabwa ikarita itukura ku munota wa 59 kubera ikosa rikomeye yari akoreye myugaruro wa Irlande, Dara O’Shea, rimuhagarika imikino itatu.
Umukino wakurikiyeho wahuje ikipe ye na Armenia bakabona intsinzi y’ibitego 9-1 bakanahakura itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, Cristiano ntiyawukinnye kuko yari muri ibi bihano.
Nk’uko ikinyamakuru ESPN cyabitangaje, Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA kategetse ko ibihano by’uyu rutahizamu byari bisigaye bihagaritswe mu gihe cy’umwaka.
Ni ukuvuga ko imikino ibiri ibanza y’amatsinda y’Igikombe cy’Isi atagombaga kugaragaraho azayikina, dore ko ibihano bye bizashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka uri imbere.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rivuga ko ibi bihano byahita bishyirwa mu bikorwa igihe yasubiramo ikosa yari yakoze igihe yahawe kitararangira.
Ronaldo yoroherejwe ibihano kuko mu mikino 225 yaherukaga gukina ari bwo yari yeretswe ikarita itukura, ndetse mu mateka ye ikaba yari inshuro ya 13 zonyine asohowe mu kibuba.
Si ubwa mbere FIFA igabanyirije ibihano umukinnyi wahawe ikarita itukura. Byaherukaga kuba mu 2014, ubwo Umunya Croatia, Mario Mandžukić, na we yashoboraga guhagarikwa imikino itatu ibanza mu Gikombe cy’Isi ariko akoroherezwa kuyikina.