Umuryango Croix Rouge utabara imbabare, wahakanye amakuru ashinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kwicira abantu 406 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tariki ya 18 Werurwe 2025, umuryango Amnesty International washinje M23 kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kuva wafata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama.
Umuyobozi wa Amnesty muri Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo, Tigere Chagutah, yavuze ko abarwanyi ba M23 babibye ubwoba mu baturage, bafata ku ngufu mu kivunge, banibasira abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamakuru.
Abarwanyi ba M23 batangiye kwinjira mu mujyi wa Bukavu tariki ya 14 Gashyantare, bawugenzura wose mu minsi ibiri yakurikiyeho. Bari bamaze iminsi barwanira mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
Amnesty yatangaje ko yakiriye ubuhamya n’amafoto by’imirambo yagaragaye mu bice bya Bukavu. Iti “Kuva tariki ya 17 Gashyantare kugeza ku ya 13 Werurwe 2025, Croix Rouge yo muri RDC yakusanyije imirambo 43 muri Bukavu irimo 29 y’abasivili.”
Uyu muryango wakomeje uti “Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri iki gihe, Croix Rouge yo muri RDC yakusanyije imirambo 406 irimo iy’abasivili 110.”
Umunyamabanga wa Croix Rouge muri Kivu y’Amajyepfo akaba n’Umuvugizi wayo muri iyi ntara, John Kashinzwe Kibekenge, ku wa 20 Werurwe yatangaje ko uyu muryango utigeze uha Amnesty iyi mibare nubwo ibinyamakuru byinshi byayizeye.
Kibekenge yagize ati “Ku bw’iyo mpamvu, Croix Rouge yo muri RDC/Kivu y’Amajyepfo iramenyesha abo mu gihugu n’amahanga ko iyi mibare itaturutse muri uyu muryango utagira uruhande ubogamiraho kandi ugira ibanga mu mikorere yawo.”
Si Amnesty itangaje ibinyoma gusa, kuko Ikinyamakuru Jeune Afrique giherutse kugaragaza ko imiryango mpuzamahanga irimo amashami y’Umuryango w’Abibumbye, na yo yakoze ikosa ryo gutangaza imibare itizewe y’abapfuye ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma.
Iki kinyamakuru cyasobanuye ko nk’ishami rya Loni rishinzwe ubutabazi, OCHA, ryatangaje ko i Goma hapfiriye abarenga 2900, risobanura ko ryakuye iyi mibare muri Croix Rouge no mu muryango MSF w’abaganga batagira umupaka.
Umukozi wa OCHA muri RDC ushinzwe gutanga amakuru, Jean Jonas Tossa, yahaswe ibibazo, yemera ko iyi mibare itakuwe muri Croix Rouge na MSF, ahubwo ko ari iya Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu; urwego rwa Leta ihanganye na M23