Mu rubanza rwabaye kuwa 7 Nzeri 2023 mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi mu karere ka Rubavu, haburanaga abantu 9 barimo batatu bahoze ari abakuru b’ama gereza, barimo Kayumba Innocent, Gahungu Ephrem na Augustin Uwayezu, baregwa n’ubushinjacyaha kuba ibyitso ku byaha byo gukubita no gukomeretsa abafungwa bamwe bikabaviramo urupfu.
Aba bantu baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubera ko baburana batemeraga icyaha, aho ubushinjacyaha bubarega kandi kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima ndetse no gukora iyicarubozo. Batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe n’urwego rushinzwe igorora, nyuma y’amashusho y’umusore wagaragaye avuga ko yakorewe iyicarubozo muri gereza ya Rubavu.
Kayumba Innocent, ubushinjacyaha bumushinja urupfu rw’umuntu umwe witwa Nizeyimana Jean Marie Vianney, aho ngo yatanze amabwiriza yo kumukubita kugeza apfuye nyuma y’uko ngo hari habaye kwiba ikiringiti muri gereza. Mu kuburana yiregura Kayumba avuga ko ako ari akagambane yakorewe, kandi akaba Atari ubwa mbere yagambanirwa.
Yaburanye agaragaza ko umuntu bamushinja ko yategetse ngo bamukubite hari tariki 6, akerekana ko tariki 4 yari yagiye mu nama I Kigali izarangira tariki 6 byatumye we n’abandi bataha mu ntara basaba umuyobozi mukuru ko bataha tariki 7 akaba ari n’ako byagenze, akabaza ubushinjacyaha impamvu butagiye no muri gereza gukora iperereza byibura no ku bandi bantu barimo abanyamadini, kuko abatangabuhamya bose batanzwe n’ubushinjacyaha ni ibyigomeke muri gereza.
Kayumba yakomeje avuga ko abatangabuhamya bose b’ubushinjacyaha (bakaba n’abafungwa muri gereza ya Rubavu) ari ibigande kuko bananiranye mu magereza bakagenda bazengurutswa kugeza bageze I Rubavu, akibaza uburyo ari bo bantu ubushinjacyaha bwagaragaje nk’abatangabuhamya kandi nta bunyangamugayo bubarangwaho.
Kayumba yavuze ko kuri iyi nshuro ari akagambane yakorewe n’abantu bashobora kuba bakomeye kubera umwanzuro yigeze gufata wo guca urumogi muri gereza, akaba Atari ubwa mbere yagambanirwa abizira. Ikindi yavuze ko ku rupfu rwa Nizeyimana bamushinja, raporo y’urupfu rwe yakozwe n’uwari wasigaye amwungirije kuko yapfuye tariki 6 adahari.