CSP Kayumba yihanangirije Ubushinjacyaha! Inkundura y’urubanza rw’abacungagereza ku bihano basabiwe ku iyica rubozo bivugwa bakoreye imfungwa

Mu rubanza abahoze ari abayobozi b’amagereza baregwamo ibyaha bitandukanye birimo n’iyica rubozo, CSP Kayumba Inncocent yaburanye ku busabe bw’ubushinjacyaha bwamusabiye ko yafungwa imyaka 20 agatanga ihazabu ya miliyoni zirindwi mu gihe mugenzi we yasabiwe ko yafungwa burundu.

CSP Kayumba Innocent ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’imfungwa yayoboraga, ubwo yari ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku gihano ubushinjacyaha bumusabira mu gihe ahamijwe n’icyaha aregwa, yabwiye urukiko ko rugomba kwitondera ibyaha aregwa kuko atigeze araswa mu mutwe ngo abe yaribagiwe ibyo yakoze.

Yiregura yatangiye agaragaza impungenge zuko ubushinjacyaha hari aho bwagaragaje bwakoze ikosa, mu kwerekana amatariki kuri kimwe mu byaha ashinjwa, ku gihe bwavuze ko yagikoreye. Avuga ko ahubwo Ubushinjacyaha bwakabaye bumushinjura kuko abona nta mpamvu ifatika ihari yo gukomeza kumushinja ibyo byaha.

Kayumba yakomeje avuga ko afite impungenge ku bimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko yakoze icyaho ashinjwa ku rupfu rw’uwitwa JMV ndetse avuga ko atewe impungenge n’abatangabuhamya bamushinje bityo igihano cyo gufungwa imyaka 20 cyamusabiwe nta bimenyetso bifatika byegendeweho.

Yahakanye kandi gukubita nyakwigendera JMV washinjwaga kwiba ikiringiti, hanyuma uyu Kayumba agashinjwa kumukorera iyicarubozo, agakubitwa na Kayumba, gusa Kayumba yahakanye uruhare rwe mu rupfu rw’iyo mfungwa. Maze agira ati “Kuva nava mu gisirikare ntabwo nigeze ndaswa mu mutwe ku buryo nataye umutwe.”

Kayumba akomeza avuga ko abona yarabaye igicuruzwa mu itangazamakuru, ndetse abona ko harimo kumuharabika muri rubanda ahita aboneraho asaba inteko iburanisha kwitondera ibyaha bamushinja. Yahise abaza Ubushinjacyaha ikimenyetso kidashidikanywaho bwagaragarije urukiko nyamara Ubushinjacyaha nta gisubizo bwamuhaye kuri iki kibazo.

Uwunganira Kayumba nawe yavuze ko raporo yakozwe na Dogiteri Gasereke ntaho igaragaza ko JMV yicishijwe inkoni kuko Kayumba ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe yifashishije inkoni.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatemesheje umuhoro umwana we bapfa ifu y'igikoma

Ubwo Uwayezu Augustin ushinjwa kugira uruhare ku rupfu rwa Makdad ku cyaha cy’iyica rubozo ryateye urupfu, nyuma yo gusabigwa igifungo cy’imyaka 25, yahawe umwanya ngo agire icyo yongeraho, yiregura yavuze ko harimo kuvuguruzanya kwinshi kandi kugira ngo ukuri kumenekane n’abacungagereza bagakwiye kuba barabaijwe.

Uwunganira Uwayezu mu mategeko yahise avuga ko kubera uko gushidikanya kwabayeho, bigomba kurengera uregwa.

Undi witwa Baziga wari umwe mu bayobozi bo muri iri gororero wasabiwe gufungwa imyaka 20 n’ubushinjacyaha, yirugeye avuga ko ibyo barezwe bidakurikije amategeko, asaba ko igihano yasabiwe cyateshwa agaciro.

Hakurikiyeho kuregera indishyi, aho Ndagijimana Emmanuel Elias Peter, yaregeraga indishyi, arega Gahungu Ephrem ndetse na Uwayezu Augustin. Ndetse uyu wahohotewe n’abamwunganira bakaba basaba indishyi igera kuri Miliyoni 50.

Hari kandi abo mu muryango wa nyakwigendera witwaga Makdad baregeye indishyi, bakaba basaba indishyi za Miliyoni 20 ku mubyeyi we, hamwe na miliyini 10 kuri mushiki we. Bazisaba abarimo Gahungu Ephrem na Uwayezu Augustin.

Icyakora nubwo Gahungu Ephrem na Uwayezu Augustin baregwa izi ndishyi babiteye utwatsi, biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa saa Cyenda ku wa 12 Werurwe 2024.

Inkuru Wasoma:  Ukuri kwa RCS ku biri kwibazwa niba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yaba yarababariwe akarekurwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved