Dani Alves yahawe igihano gikomeye nyuma yo guhamwa no gufata umukobwa ku ngufu

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye myugariro, Dani Alves wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona na Brazil igifungo cy’imyaka ine n’igice nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa bahuriye mu kabyiniro.

Dani Alves w’imyaka 40 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru batwaye ibikombe byinshi mu mateka, yahakanye yivuye inyuma ko yasambanyije uyu mugore mu rukerera rwo ku ya 31 Ukuboza 2022, ahubwo avuga ko bayikoze ariko babyumvikanyeho.

Ushinja Alves yongeye gushimangira ko mu ijoro rya tariki 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, bari mu bwiherero bw’akabyiniro ka Sutton i Barcelone, by’umwihariko mu gice cy’abanyacyubahiro ‘VIP Section’, uyu mukinnyi yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse amakuru avuga ko mu bandi batanze ubuhamya harimo n’umogore wa Dani Alves bamaze guhana gatanya.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe igihano gikomeye cyahawe undi mukinnyi wafashe ku imodoka muri Tour du Rwanda 2024

Urukiko rwagaragaje ko usibye ubuhamya bwatanzwe, hari ibimenyetso bigaragara ko uwatanze ikirego yaba yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato bityo uyu mugabo agomba gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved