Davido akomeje kwandika amateka aho yashyiriweho umunsi wamwitiriwe muri Amerika

Umuyobozi w’Umugi wa Atlant Andre Dickens yatangaje ko Tariki 18 Ugushyingo ari umunsi ngaruka mwaka w’umuhanzi Davido nyuma y’igitaramo cy’amateka yakoreye muri uyu mujyi mu iserukiramuco yise Are We African Yet? Mu magambo ahinye ni A.W.A.Y.

Uyu muyobozi Andre hari tariki ya 21 Ugushyingo 2023 ubwo Davido yari afite isabukuru y’amavuko yamugeneye ubutumwa agira ati” yashimishije abantu bose ku isi, ahinduka icyamamare ku muziki, mu izina ry’ Umugi wa Atlanta, ndabashimira imbaraga zanyu zidacogora nk’umuririmbyi w’icyamamare,umwanditsi w’indirimbo, umuhanga mu gutunganya indirimbo ukaba n’umuyobozi w’ubucuruzi butandukanye”.

Yakomeje agira ati “wagerageje uko ushoboye ushimisha abantu, urabafasha bose nta nyungu witeze muri uko gufasha abantu waanakoresheje urubuga n’izina byawe neza ugerageza gusubiza imiryango muri Amerika ndetse na Afurika”, mbere y’ahpo gato Inama Njyanama y’Umugi wa Atlanta yashyize itangazo hanze mu izina ry’abaturage bemeza ko buri ku ya 18 Ugushyingo ari umunsi wahariwe Davido.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri Claude yasabye Pasiteri Mutesi kwerura ko basambanye ubundi bicuze

Davido wari uri kwizihiza isabukuru ye aho muri Nigeria yari amaze iminsi ataramiye muri Amerika ari kumwe n’abahanzi barimo King Promise, Musa Keys, Adekunle Gold, MayorKun, Victony, Lo Jay, Spinall, TXC ndetse na E Cool.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved