Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria no ku rwego mpuzamahanga, Davido, yavuze ko uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika rugenda rutera imbere, ariko anasaba ko Abanyafurika bagomba guhindura imyumvire no kwigira ku Burengerazuba aho guhora bategereje gushimwa na bo.

Mu kiganiro yatanze mu Nama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, Davido yavuze ko yize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva afite imyaka 15 kugeza ku myaka 17, aho yahuriraga n’abantu bamubaza ibibazo bigaragaza ko batazi Afurika neza, birimo nko kumubaza niba iwabo bafite indege cyangwa imodoka. Yagize ati: “Nababwiraga ko imodoka zose babona muri Amerika natwe tuzifite muri Nigeria.”

 

Yakomeje avuga ko nubwo yari afite amahirwe yo kuguma muri Amerika agakora umuziki, yahisemo gusubira muri Nigeria, aho yahereye urugendo rwe rwa muzika rwamugejeje ku rwego rwo kujya kuririmbira mu birori bikomeye i Burayi no muri Amerika. Ariko nanone yemeza ko kugera ku rwego rwo gukundwa n’abanyamahanga atari byo bikwiye kuba intego ya nyuma y’umuhanzi wo muri Afurika.

 

Ati: “Numva ko gushakirwa agaciro na Amerika cyangwa u Bwongereza bitagomba kuba intego cyangwa ihurizo. Tugomba kugera ku ntsinzi hano iwacu muri Afurika.”

 

Davido yavuze ko kimwe mu bintu amara igihe kinini atekerezaho ari uko ashaka gutaramira abakunzi be muri Afurika nk’uko abikora i Burayi n’Amerika. Ariko avuga ko ikibazo gikomeye ari uko ibihugu byinshi bya Afurika bitarubaka ibikorwaremezo bifasha ibitaramo bikomeye.

 

Yatanze urugero ku Rwanda ashima ko rwubatse ibikorwaremezo bifasha uruganda rw’imyidagaduro, agira ati “Ntabwo ndakora igitaramo muri ‘stade’ muri Nigeria. Si uko ntakishoboye, ahubwo ni uko nta bikorwaremezo bihari. Ariko nzi ko u Rwanda rubifite. Ndakeka ko Diamond Platnumz aheruka kuhakora igitaramo. Ndumva na Dakar bafite Arena nziza iri kubakwa. Ni ibintu biri kuza.”

 

Uyu muhanzi washinze inzu itunganya umuziki (label) imaze imyaka irenga umunani ifasha abahanzi batandukanye, yavuze ko yagiye yubaka inzu zitunganya umuziki muri Lagos ndetse agiye gutangira no gushora imari mu bijyanye no gutunganya filime.

 

Yongeraho ko Leta z’ibihugu bya Afurika zigomba gushora imari mu bikorwaremezo by’imyidagaduro, bakubaka studio zifite ibikoresho bijyanye n’igihe, aho abahanzi badakenera kujya i Miami cyangwa ahandi ngo bakore amashusho meza.

 

Yakomeje agira ati: “Afrobeats iri ku rwego rukomeye. Ubu narangije album nshya, nzi amafaranga nashoyemo kugira ngo umuco wacu ugire isura nziza. Ariko Leta ishobora kudufasha cyane, si jye njyenyine, ahubwo n’abandi bahanzi bakizamuka. Hari impano nyinshi ariko zidafite ubushobozi.”

 

Ibi Davido yavuze bishimangira ko kugira ngo imyidagaduro muri Afurika ikomeze gutera imbere, hakenewe imyumvire y’ubwigenge n’ishoramari rifatika, bityo impano zibashe kwiyerekana no gutera imbere zidasabye kujya gushakisha amahirwe hanze y’umugabane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.