Umuvugizi w’ikibuga cy’indege yavuze ko ikibuga cy’indege giherereye mu mujyi wo mu majyaruguru ya Denmark witwa Aalborg cyafunzwe, nyuma y’uko indege zitagira abapilote zigaragara hejuru y’ikirere cyawo.
Polisi yagize ati: “Indege zitagira abadereva zagaragaye hafi y’ikibuga cy’indege cya Aalborg kandi ikirere cyafunzwe.”
Ikigo cya Eurocontrol kigenzura igendo zo mu kirere mu Burayi, cyatangaje ko kugwa no guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Aalborg byari ku gipimo cya zeru kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (0400 GMT / UTC) kuri uyu wa Kane.
Nta makuru yatanzwe ku bijyanye n’indege zitagira abadereva nk’uko tubikesha Deutsche Welle.
Gufunga ikibuga cy’indege gito byagize ingaruka ku ndege enye zirimo iza Scandinavia Airlines (SAS), Norwegian Airlines na sosiyete yo mu Buholandi, KLM.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa ikibuga cy’indege kinini cya Denmark i Copenhagen gifunzwe kubera indege zitagira abapilote z’u Burusiya, na n’ubu iperereza rikaba rikomeje.