Hashize umwaka umwe Dr Mbonimana Gamariel wabaye Umudepite muri 2018 yeguye mu Nteko Ishinga amategeko kubera ubusinzi. Nyuma yo kwegura, yatangaje ko avuye ku nzoga burundu, kuva ubwo atangira umushinga wo kwandika igitabo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko.
Iki gitabo Dr Mbonimana yise ‘The power of Keeping sober’ biteganijwe ko kizajya hanze mu Ugushyingo muri uyu mwaka. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko mu kumurika iki gitabo abazacyitabira bazaba barimo abantu babiri biganaga ubwo yirukanwaga mu mashuri yisumbuye kubera gusenga n’abandi babiri bakoranye ubwo yiyirukanaga mu Nteko kubera gusinda.
Abandi yavuze bazitabira imurikwa ry’icyo gitabo harimo abapasiteri babiri bamubatije mu mazi menshi mu 1993, babiri mubo basangiye inzoga bwa mbere ku myaka 26, nyir’akabari yanywereyemo inzoga bwa mbere, na padiri wamusuye bwa mbere mu rugo amaze kureka inzoga.
Yavuze kandi ko azaba anizihiza isabukuru y’umwaka umwe aretse inzoga anazirikana ko yaziretse kubw’impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko abandi bose byari byarabananiye kuzimucaho.
Dr Mbonimana Gamariel yavutse kuwa 15 Ukwakira 1980, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imicungire y’uburezi, abarizwa mu ishyaka rya PL. yabaye umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yari umwarimu mukuru n’umushakashatsi muri kaminuza ya Kigali.
Hagati ya 2015 na 2018 yari Umwarimu mukuru n’Umushakashatsi mu ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Mount Kenya. Yigeze kuba Umukuru w’ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Ghandi mu Rwanda. Yabaye kandi umuyobozi w’agashami k’uburezi muri Kaminuza ya Kigali.
Kuva muri Gashyantare 2023, ni umwarimu akaba n’umuyobozi w’ubushakashatsi muri kaminuza ya East African University Rwanda, mu ishami ryayo riherereye I Remera ku Gisimenti.