Depite Mukabunani Christine akaba n’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, aravuga ko abageni bazajya bananirwa gufata indahiro mu mutwe bazajya basibizwa bakazagaruka gusezerana ibutaha. Ibi Hon. Mukabunani yabigarutseho ubwo yavugaga ku mashusho amaze iminsi ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho hari abajya gusezerana bakananirwa gusubira mu ndahiro banasoma imbere y’umuyobozi w’umurenge.
Ubwo yaganiraga na Rubanda, yagarutse ku mugeni umaze igihe gito amenyekanye witwa Pierre, ubwo yarahiraga agasabwa n’umuyobozi w’Umurenge gusubiramo ariko we agasubiza ko atasubiramo. Ni aho gitifu yavugaga ati “Pierre urasubiramo” Pierre agasubiza avuga ati “Sinsubiramo.”
Hari n’undi mukobwa nawe wumvikanye Gitifu amusaba gusubiramo ati “nk’uko amategeko y’abashyingiranwe abiteganya.” Gusa umukobwa we akananirwa gusubiramo avuga ati “Nk’uko amategeko y’abashyinguranwe abiteganya.” Icyakora nyuma y’ibi hari abatanze ibitekerezo bavuga koi bi ari ugusuzugura ibirango by’igihugu, kuko bimeze nko gukinira ku ibendera baba bafasheho barahira.
Kuri iki kibazo, Depite Mukabunani avuga ko hakwiye kuba ubukangurambaga ku bageni bagiye gusezerana, kuburyo bajyayo bamaze gufata mu mutwe iriya ndahiro. Yagize ati “hakwiye ubukangurambaga abantu bakamenya ko iriya ndahiro Atari iyo gukinirwaho, kuko umuntu muzabana ubuzima bwanyu bwose ntabwo bikwiriye ko umufata nk’imikino.”
Ni naho Hon. Mukabunani yahereye avuga ko muri ubwo bukangurambaga, hagomba kwigisha abageni bose gufata mu mutwe iriya ndahiro, igihe cyo gusezerana yamunanira agasubira mu rugo, akazagaruka yayifashe neza. Yanakomeje avuga ko ari nayo mpamvu za gatanya zabaye nyinshi muri iyi minsi kubera ko iriya ndahiro abantu batayiha agaciro.