Diamond Platnumz na Meddy ntibabonetse ku bukwe bwa The Ben! Byinshi wamenya byaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella-AMAFOTO

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, The Ben yatanze inkwano ku muryango wa Pamella, mu muhango wari unogeye ijisho wabereye mu busitani bwa Jalia muri Kabuga mu Mujyi wa Kigali. The Ben yafashe igihe cyo kwitegura ubu bukwe, ku buryo yahisemo kubuherekesha indirimbo ye nshya y’urukundo isohoka kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.

Iyi ndirimbo ya The Ben, ni imwe mu bihangano by’uyu musore bitegerejwe cyane nyuma y’imyaka ine yari ishize, abakunzi be bibaza niba yaba yararetse umuziki. Tugiye kugaruka ku bintu 5 byaranze ubukwe bw’aba bombi nyuma y’igihe kinini butegerejwe na benshi.

1.Meddy ntiyabonetse mu bukwe bwa The Ben

Muri ubu bukwe bwa The Ben bamwe mu byamamare byari bitegerejwe na benshi harimo Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy, ariko byageze mu minota ya nyuma atabashije kuhagera. Uyu muhanzi nyarwanda yari aherutse kubwira Radi/Tv10 ko amaze iminsi mu biganiro na The Ben biganisha kuba yazaza mu bukwe bwe, ariko siko byagenze. Ariko ntarirarenga ku wa 23 Ukuboza 2023, ubwo azakora ubukwe, ahamye isezerano imbere y’Imana, aha niho yitezwe kuzaza.

  1. The Ben yagaragiwe n’abazwi kuri murandasi

Mu bukwe bwa The ben yari yateganyije imodoka ihenze yo mu bwoko bwa ‘Barbus’, ni yo yagendagamo ari kumwe na Parrain we Jimmy babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivugwa ko iyi modoka igura miliyoni 700 Frw, igakodeshwa miliyoni imwe ku munsi.

Inkuru Wasoma:  Ibitazibagirana mu rubanza rwa Prince Kid uri hafi gusomerwa urubanza rumaze hafi umwaka wose

The Ben yari yateguye imodoka irimo abasore b’ibyamamare barimo nka Igor Mabano, K8 Kavuyo, Christopher, And Bumuntu n’abandi benshi. Aba basore bari bamuherekeje banamufashije gukomeza gutaramira abantu bitabiriye ubukwe bwe.

3.Nta cyamamare mpuzamahanga kitabiriye ubukwe

The Ben akimara guteguza abantu ko azakorana ubukwe na Pamella, byatangiye kuvugwa cyane ko hashobora kuza n’abandi bahanzi bakomeye bari ku rwego mpuzamahanga cyane ko uyu musore na we imiziki ye yamaze gufata indi ntera muri Afurika ndetse no ku Isi hose. Nyuma y’ubukwe byakomeje kuvugwa ko bishoboka ko abo basitari mpuzamahanga bazaza mu bukwe bwe tariki 23 Ukuboza 2023.

4.Israel Mbonyi yaririmbiye abageni

Israel Mbonyi usanzwe ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bahanzi bubatse umubano ukomeye n’abahanzi baririmba indirimbo z’Isi, dore ko ubusanzwe ari inshuti ya The Ben. Ubukwe bugana ku musozo yasohotse ajya kuzana abacuranzi ababwira indirimbo ashaka kuririmbira The Ben. Aho yaririmbye izirimo Hari impamvu, Karame ndetse n’indirimbo ye ikunzwe muri iyi minsi yitwa Nina Siri.

5.Nta mukobwa watwaye ikamba rya Miss Rwanda witabiriye ubukwe

Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane muri Miss Rwanda, ahanini bitewe n’imiterere ye, amaso ye n’ibindi byinshi bishitura abantu. Mu bukwe bwe yaherekejwe na Jordan Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2019 na Ricca Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umuco[Miss Heritage].

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved