Diamond Platnumz yanze gukorana indirimbo n’umuhanzikazi wanze ko ‘baryamana’

Umuhanzikazi wubatse izina rikomeye mu gihugu cya Uganda, Spice Diana, yatunguye benshi ubwo yari ari mu kiganiro kuri televiziyo, akavuga ko umwaka ushize Diamond Platnumz uzwi ku izina rya ‘Simba’, yanze ko bakora indirimbo (Collabo), nyuma y’uko amuhakaniye ko badashobora kuryamana. https://imirasiretv.com/bruce-melodie-agiye-gukorana-indirimbo-numuhanzi-wikirangirire-muri-nigeria/

Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo, Spice Diana yabwiye abakunzi be ko indirimbo bari bategerezanyije amashyushyu bivugwa ko yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania, itigeze ibaho, gusa ngo si we wabiteye kuko ibyo yasabwaga byose yarabikoze birimo no kwishyura amafaranga yagombaga gutangwa kugira ngo amashusho yayo afatwe.

Uyu muhanzikazi yavuze ko bari bafite gahunda yo gukora indirimbo zirenze imwe, ariko nanone hari hakenewe ubushobozi buhambaye cyane ko Diamond atari umuhanzi uciriritse bityo yagombaga gukora ibishoboka byose. Ati “Dufite indirimbo zirenze imwe ariko tuvugishije ukuri […] ni amafaranga. Amafaranga akenewe kugira ngo ukorane amashusho na we ni menshi cyane […] Ndashaka kuvuga ko uyu ari umuhanzi wakoranye na Jason (Derulo).”

Yakomeje agira ati “Iyo ataramiye muri Uganda abona byibuze $ 100,000. Ayo ni amafaranga ntigeze mbona mu buzima bwanjye. Ibyo bivuze ko niba nshaka kumukorera amashusho bisaba nibura kugerageza nkabona $ 50.000.”

Inkuru Wasoma:  Pasiteri Claude yasabye Pasiteri Mutesi kwerura ko basambanye ubundi bicuze

Diamond Platnumz na Spice Diana bari barateguje abakunzi babo ko bagiye kubaha indirimbo

Diana avuga ko mu gihe gukorana na Diamond bisaba ubushobozi bwinshi ndetse kandi akaba yari yanagerageje gukora iyo bwabaga, ariko yamubwiye ko abishatse yamufasha ibintu bakabyoroshya naramuka yemeye gutanga ibyo yari kumusaba. Yagize ati “Niba yarashakaga kunyorohereza, byari bikubiyemo gutanga ikintu ntari niteguye gupfa gutanga.”

Uyu mukobwa yavuze ko iyo bigeze ku gusabwa kuryamana n’umuntu ngo akunde agire icyo abona, bitajya bipfa koroha kuko kuri iyo ngingo ari umunyabugugu.

Mu gihe ku rundi ruhande, Diamond Platnumz wari warateguje Abanya-Uganda indirimbo ari kumwe na Spice Diana, yavuze ko hari imibanire ya hafi asanzwe afitanye n’uyu muhanzikazi, ndetse ko ntacyo byaba bitwaye rwose baramutse banabyaranye umwana. Simba yagize ati “Mufata nka mushiki wanjye ariko haramutse hagize ikindi kintu kibaye, ntibizaba ari amakosa yanjye […] Byongeye kandi, ntabwo ari mubi kuba twabyarana umwana; ni mwiza cyane.” https://imirasiretv.com/bruce-melodie-agiye-gukorana-indirimbo-numuhanzi-wikirangirire-muri-nigeria/

Spice Diana yavuze ko iyo asabwe ibyo kuryamana n’umuntu bitajya byoroha

Diamond yavuze ko asanzwe afitanye imibanire n’uyu muhanzikazi

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved