Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz yishongoye kuri Shakib Cham washakanye na Zari Hassan bahoze babana, avuga ko igihe cyose yashakira uyu mugore nta kabuza yamwisubiza.
Diamond yabigaragaje mu gice gishya cya gatatu cya “Young, Famous & African”, ikiganiro kigaruka ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye muri Afurika.
Uyu mugabo yavuze ko nta shyari afitiye urushako rwa Zari bafitanye abana babiri, kuko atarigirira ikintu yakwisubiza igihe icyo aricyo cyose yabishaka.
Ati “Ntushobora kugira ishyari ku kintu ushobora kubona igihe icyo ari cyo cyose ugishakiye. Niba mushaka, nshobora kumubona ako kanya.”
Yakomeje avuga kandi ko afite ubushobozi bwo gusubirana n’uyu mugore n’umuryango wabo mu gihe we[Diamond] yaba yumva abikeneye.
Diamond na Zari babyaranye abana babiri barimo umukobwa mukuru witwa Tiffah n’umuhungu bise Nilan. Mu 2018 nibwo bahisemo gutandukana.
Zari mu 2023 yarushinze na Shakib Cham mu bukwe bwabereye muri Afurika y’Epfo mu buryo bw’ibanga.
Diamond yanagarutse ku mubano we na Zuchu, agaragaza ko ari umuhanzi afasha muri Wasafi nta kindi kibahuza uretse akazi.