Umuhanzi Diamond Platinumz yashyize atangaza ko yatanze inkwano mu muryango w’umukunzi we akaba n’umuhanzikazi Zuchu, anashyingirwa imbere y’Imana. 

 

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Diamond yagaragaraje amafoto arimo atwikurura Zuchu atangariza abamukurikira ko yahisemo guceceka Imana ikamurwanira intambara kandi yabonye umusaruro wabyo.

 

Yanditse ati: “Mu buzima bwose twanyuzemo icyo nize ni ukuba mukuru ugaceceka kandi ubwo bukure busaba urwego rwo hejuru rw’imbabazi no kwirengagiza bimwe, bisaba ko ugira umutima wihangana kandi ukomeye mu gihe abantu bakuvugaho ibintu bibi kandi uzi ukuri kwabyo ariko ukaguma ugaceceka ntusubize ikibazo icyo aricyo cyose.”

 

Yakomeje agaragaraza ko nubwo benshi bazi ko yigeze kurushinga n’abagore batandukanye ariko we azi neza ko atigeze ashyingiranwa n’umuntu, gusa hari igihe azabwira abantu uko byagenze.

 

Ati : “Ndabizi buri wese muri mwe afite isura itandukanye ya Diamond Platinumz ku ngingo yo gushyingiranwa ariko ndashaka kubabwira uyu munsi ko Diamond Platinumz atigeze ashyingiranwa kandi hari umunsi nzababwira uko byagenze.”

 

Amakuru avuga ko umuhango wo gutanga inkwano no gushyingiranwa hubahirijwe umuco wo muri Tanzania n’idini ya Islam Diamond asengeramo wabaye ku Cyumweru tariki 1 Kamena 2025.

 

Bivugwa ko witabiriwe gusa n’abanyamuryango ba hafi ku mpande zombi hashingiwe ku mwanzuro wa Diamond wo guhisha ubuzima bwe bwite itangazamakuru.

 

Mu mashusho yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyamabaga, agaragaraza Zuchu na Diamond bamaze imyaka bakundana urukundo rwagiye ruragwamo no gushwana bya hato na hato, bagaragaraga bambaye imyambaro y’imyeru y’Abasilamu, aho Zuchu yagaragaraga nk’uwishimye.

Zuchu yagize ati: “Mugabo wanjye, ubu twashyingiranywe…”

 

Amakuru avuga ko urukundo rwabo bari bamaze iminsi barahisemo kurugira ibanga, kuko batangaje ibi nyuma y’uko tariki 16 Mutarama 2025, Zuchu yagaragaje ko atagifitanye imikoranire myiza n’inzu itunganya imiziki ya Diamond Platinumz izwi nka (WCB).

 

Icyo gihe yahise arekera aho kubakurikira (Unfollow), yarangiza akanabakura no mu bo bafitanye ubufatanye.

Ubwo yari yatashye ubukwe bw’umuhanzi mugenzi we Juma Jux bwabereye muri Nigeria, Diamond Platinumz yatangaje ko na we mu minsi ya vuba azakora ubukwe kandi azabimenyesha abakunzi be.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.