Hahishuwe ko mu minsi ishize umuraperi Diddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gufatwa n’uburwayi bwo mu ivi.
TMZ yatangaje ko uyu muhanzi umaze amezi ane muri gereza yajyanywe mu bitaro byo mu Mujyi wa New York afungiyemo nyuma yo kugira ikibazo cy’ivi. Uyu mugabo w’abana barindwi afungiye muri gereza ya Brooklyn.
Abaganga batangaje ko ikibazo Diddy yagize gishingiye ku mvune ya kera yongeye kubyuka.
Iki kinyamakuru kivuga ko ibi byabaye ku wa 30 Mutarama 2025, gusa ntabwo Diddy yaraye mu bitaro, yasubijwe muri gereza.
Ntabwo abanyamategeko ba Diddy, bigeze bifuza kugira icyo bavuga ku burwayi bwe.
Diddy ategereje kuburana muri Gicurasi 2025, nyuma y’uko urukiko rwanze ingwate ye ngo aburanire hanze.
Uyu mugabo urukiko rwanze ubugira gatatu, ingwate ya miliyoni 50$ yari yatanze ageze aho yemera kuva izima ntiyongera gutanga ubusabe bwe.
Diddy akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.